× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hyssop iri mu makorali ari gukora cyane yashyize hanze amashusho y’indirimbo "lyo ntama" - VIDEO

Category: Choirs  »  May 2024 »  Alice Uwiduhaye

Hyssop iri mu makorali ari gukora cyane yashyize hanze amashusho y'indirimbo "lyo ntama" - VIDEO

Hyssop ni imwe mu makorali ari gukora cyane mu gihugu, kuri ubu ikaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa "lyo ntama ".

Hyssop igizwe n’abaririmbyi 68 bari mu bice bibiri (2) (56 babarizwa mugihugu na 12 babarizwa mubigu by’amahanga).

Hyssop Choir yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2004, itangira ari korali y’abanyeshuri bo kw’itorero rya Kiruhura.

Bakoraga umurimo mugihe cy’ibiruhuko (vacance) gusa ariko nyuma bamwe na bamwe bamaze kurangiza amashuri yisumbuye(Secondaire) nibwo batangiye gukora muburyo buhoraho!

Kuwa 16 Gicurasi 2024 ni bwo Hyssop yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bari basanzwe barakoze mu myaka yashize bise "Iyo ntama". Ni indirimbo nziza cyane ifite amagambo meza cyane yomora imitima.

Baragira bati: "Umwungeri yari afite urwuri rwuzuyemo intama imwe murizo irarorongotana maze irazimira afata inzira yirirwa ayishaka iyo mu mashyamba ayigezeho asanga yangiritse maze arayomora. Ati: "lyo ntama yari ngewe yangiritse narinduhijwe n’ibyaha ariko Yesu araza aranyomora".

Iyi korali iri kwaguka uko bwije nuko bukeye Indirimbo za mbere za ’amajwi (Audio) zagiye hanze mu mwaka wa 2010 naho videwo zambere zo zasohotse mu mwaka 2017.

Umuyobozi wa Hyssop choir ubwo aheruka kuganira na Paradise yaragize ati: "Twatangiye turi abana bato cyane mu buryo bwombi (mu mubiri no mu gakiza) ndetse abenshi banyuze mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School);

Ariko twagiye dukura ndetse turaguka cyane cyane mu buryo bw’Umwuka kuko twatangiye turirimba indirimbo z’abandi, gusa nyuma y’igihe gito Umwuka Wera yatangiye kumurikira bamwe muri twe dutangira guhimba indirimbo zacu ariko ugasanga akenshi turirimba dukora kumpande zose z’ubuzima abantu babayemo(Ibigeragezo, intambara z’ubuzima,...), mbese tuvanga ubutumwa (message).

Nyuma twaje guhishurirwa n’Umwuka Wera ubutumwa bwa nyabwo dukwiriye kubwiriza abantu ubwo aribwo (ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo). Ndetse uko guhishurirwa natwe ubwacu byatugiriye umumaro munini cyane kuko abenshi twari tutaranasobanukirwa ubutumwa bwiza icyo aricyo, nanavuga ko abenshi cg twese twaririmbaga ark muby’ukuri tudakijijwe bituruka k’ubujiji bwo kudasobanukirwa n’Ijambo ry’Imana!

Ibyo byose rero byaturutse kukubanza kwicara hasi tukiga Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse kugirango dusobanukirwe neza umugambi w’Imana kuri twe no ku bantu bayo muri rusange, twe kugendera mu kigare cyo kuririmba gusa ahubwo twe ubwacu tubanze twisobanukirwe tubone uko tubwira abandi ubuzima tubayemo ".

lyi korali usanga Ibikorwa byabo bibanda ku ivugabutumwa mu buryo bwombi indirimbo n’ijambo ry’Imana kuko niwo muhamagaro wabo. Iyi korali ishyira imbaraga nyinshi mugukora ibihangano byinshi ndetse no kujya mubice bitandukanye by’igihugu kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo cyane cyane binyuze mundirimbo!

Umuyobozi wayo yongeyeho ati: "Intego yacu ni ukujya mu mahanga yose tukababwira ubuntu twagiriwe n’Imana muri Yesu Kristo, wemeye kubambirwa ibyaha byacu kugirango twe tubabarirwe gukiranirwa kwacu kose akaduha agakiza k’ubuntu ntakiguzi dutanze;

Kugira ngo abazizera ibyo bave mu byaha nabo bakire kuba abana b’Imana batabiheshejwe n’ikindi kintu icyaricyo cyose ahubwo babiheshejejwe no kwizera Yesu Kristo bityo ntibazarimbuke ahubwo bazabane n’Imana iteka ryose kuko ariwo mugambi wayo k’umuntu!

Mu ndirimbo za Hyssop twasangamo "Hamwe namwe","Gumana nange", "Hunga udapfa", "Imyambaro" ndetse n’izindi. Ni korali ifite ubuhanga mu mihimbire ndetse no mu miririmbire kuko ifite indirimbo zomora imitima zisubizamo intege abizera bose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mufite Ubutumwa bwiza cyane ndabakunda keretse mbaye umwe murimwe iyindirimbo yo rwose ndikuyumva yonyine bukira bugacya ark sindi kuyihaga mwarakoze nshuti nanjye nkunda kuririmba Imana Ibahe Umugisha.

Cyanditswe na: Faustin   »   Kuwa 24/05/2024 11:20