× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Musabe Dieudonne akwiriye gusaba imbabazi abakristo bose ku Isi

Category: Opinion  »  July 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Opinion: Musabe Dieudonne akwiriye gusaba imbabazi abakristo bose ku Isi

"Ariko ibi bintu ntabwo aba ari byo, gusenga ni ugusenga, bajye bavana Theatre mu masengesho". Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bakristo wababajwe cyane n’ibyo Musabe Dieudonne yakoze.

Kuwa 23 Nyakanga 2023 ni bwo umuhanzi wa Gospel, Musabe Dieudonne yateye ivi yambika impeta umukunzi we, ayimwambikira mu birori bya Graduation byabereye i Kanombe byari byakoreshejwe n’inshuti ya Ariane ukundana n’umuhanzi w’icyamamare Musabe Dieudonne.

Nubwo hari abavuga ko batemeranya no kuba wapfukama ukambika impeta umukunzi wawe, njye sibyo nshaka kugarukaho uyu munsi. Ndashaka kuvuga kuri Musabe wateye ivi ubwo umukunzi we yari ateruye isengesho, kandi ku bakristo tuzi ko gusenga ari igikorwa cyo kubahwa cyane.

Ndabanza nifuriza ishya n’ihirwe kuri Couple ya Musabe Dieudonne n’umukunzi we Ariane Uwajeneza (Gift) wamubwiye YEGO, bakaba batangiye ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo. Paradise ifite amakuru avuga ko ubu bukwe buzaba vuba.

"Surprise" iraryoha ariko hari uburyo ikwiriye kwitonderwa. Ntabwo ari byiza kuba wakorera umuntu Surprise igihe ubona iri bumugireho ingaruka mbi ku buzima bwe cyangwa ikamuteza ibibazo bikomeye. Nta n’ubwo ari byiza kuyikora mu buryo bwatukisha izina ry’Imana.

Urugero, ibaze umuntu akumennyeho amazi cyangwa ifu, kandi wenda urwara indwara y’umutima. Ibyari ibyishimo byari bigambiriwe n’uwakoze Surprise, byahita bihinduka amarira.

Nk’umwanditsi wa Paradise, nasanze ari byiza gukebura Musabe Dieudonne usanzwe ari umuramyi mwiza cyane wakoze indirimbo twakunze nka "Network" na "Visa". Mbona akwiriye gusaba imbabazi umukunzi we ndetse akanazisaba abakristo bose.

Ibi mbikoreye kugira ngo n’abandi barusheho kwitondera Surprise bakora n’ibindi binyuranye bakorera bagenzi babo. Ushobora kumva ntakidasanzwe yakoze, ariko njye mbibonamo ikibazo gikomeye, ubaye utuzuzanya nanjye, nawe wazanyuza igitekerezo cyawe kuri Paradise.

Ikosa mbona Musabe yakoze ni iryo kurogoya isengesho ryari ritewe n’umukunzi we Ariane ubwo yari asabwe gusenga bagasoza ibirori bya Graduation Party yari yatumiwemo. Ubwo yari atangiye gusenga, yumvise abantu barimo guseka no gukoma amashyi, agwa mu kantu.

Nawe ari wowe ntiwakomeza gusenga kuko washakisha byihuse ikintu kibaye wenda ugakomeza gusengera mu mutima. Ni na ko byagenze kuri Ariane kuko yahise abumbura amaso, arebye imbere ye abona umukunzi we yashinze ivi ku butaka ari kumusaba ko yazamubera umugore.

Kuko amukunda, yanze kumusebya ngo amubwire NO, ariko kandi ntiyanavuze YEGO byeruye uretse ko yemeye kumuhobera akambikwa impeta atyo. Musabe yabonye umukunzi we ari kumwima ukuboko ngo amwambike impeta, asa nk’ugufata akomeje undi yiyoroshyamo.

Yego ni byiza ni ibirori by’abakundana, ariko Musabe yari akwiriye kureka umukunzi we agasoza gusenga cyangwa se akamutungura ataratangira gusenga. Bari no gushaka izindi nshingano baha umukobwa ariko atari ugusenga mu kwirinda ko ricibwamo hagati bikaba byafatwa nko gukinisha gusenga Imana.

Kuba yamutunguye mu isengesho mo hagati, ni byo mbona nk’ikosa rikomeye, abandi bakristo dukwiriye kuzirinda ubutaha cyangwa uwo tubibonyeho tukamubwira ko atari byiza. Na Musabe akwiriye kubisabira imbabazi birashoboka ko atabanje gutekereza neza uburemere bwabyo.

Undi ukwiriye gusaba imbabazi ni MC wa gahunda wabeshye Ariane ko agiye gusenga "ashima Imana ku bwa gahunda zimaze kuba ahangaha na gahunda zigiye gukomeza". Ati "Tumwakire adusegere", nyamara yari abizi ko atari cyo kigamijwe.

Ariane yahise aterura isengesho, ati "Tuje imbere yawe duciye bugufi". Ariko akimara kuvuga ayo magambo 5 yonyine, umukunzi we Musabe yahise atera ivi, abari mu birori bakoma amashyi menshi n’akaruru k’ibyishimo, isengesho rirangira gutyo.

Impamvu mbona ari amakosa akomeye bakoze, ni uko ubusanzwe iyo dusenga, tubanza kubwira abantu tuti ’twubahe Imana dusenge’, hari n’amadini agira undi muco mwiza wo gusaba abantu guhumiriza bakabona gusenga, gusa kuri njye wareba cyangwa wahumiriza, igikuru ni uko wubaha Imana mu mutima.

Matayo 6:6 "Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera".

Bibiliya idusaba gukinga inzugi tukabona gusenga, icyo bishushanya ni ugucira bugufi Imana ukihererana nayo, nta bikurangaza, ukikiranura n’abo mufitanye ibibazo, ugashyira hasi ibyubahiro byawe,...ugasenga Imana bivuye ku mutima.

1 Abakorinto 13:3-8 "Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo...". Dukwiriye kwibuka kandi ko urukundo rwihangana, kandi ntirwihimbaze, bityo twubahe Imana muri byose.

Musabe Dieudone na Uwajeneza Ariane baritegura gukora ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.