Umuhanzikazi Olive Umutesi uri mu bo mu kiragano gishya bahagaze neza cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Ubugingo".
"Ubugingo" ni indirimbo ya 6 amaze gukora nyuma ya: "Nkoresha" yamwinjije mu muziki, "Ubana gute", "Ndananiwe", "Warabyemeye" na "Amaraso" yagize hanze mu mezi 7 ashize. Afite impano idashidikanwaho mu kuririmba, ibintu bigaragaza ko ejo he ari heza cyane.
Olive Umutesi usengera muri Nazarene Church i Remera, yabwiye Paradise.rw ko impamvu yanditse iyi ndirimbo ye nshya "Ubugingo" ni "uko nibutse agaciro mfite mu maso y’Imana kuko yemeye kubabazwa ku bwa njye".
Arakomeza ati "Ubutumwa burimo ’Yesu yaduhaye ubushobozi bwo kuba abana be tubiheshejwe n’amaraso ye. Iyo ubugingo buhabwa abakize, abenshi ntitwari kubaho ariko ku bw’ubuntu twese twahawe ubugingo".
Olive akunzwe mu ndirimbo zirimo ’Ubana gute’ na ’Nkoresha’ irimo ubutumwa bw’umuntu usaba Imana kumukoresha icyo yamuhamagariye, ikuzuza umutima we gukiranuka kandi ikamwuzuza Umwuka Wera ugahindura ibyananiranye.
Muri ’Ubana gute’ yatumbagije ubwamamare bwe aririmbamo ko abatuye Isi bakwiriye kwiga kubana mu mahoro bakirinda gushukwa n’Isi kuko ihinduka mu kanya gato, umukire akaba umukene ndetse n’umukene akaba umukire.
Aterura agira ati "Mbwira ubana gute n’abantu, ushobora kumva warageze aho umwanzi atagera, ukumva ko utabana n’abantu, aho ntiwibeshya ko wakize ukiri muri iyi si, mbwira ubana gute n’abantu?"
Arakomeza ati "Ushobora kubona umuntu ukavuga ngo arakennye ntimwabana, menya ko iyi si ihinduka buri gihe, uko umubona ashobora guhinduka. Ubuzima bw’isi bushira igihe gito, itoze kubana na bose mu mahoro. Umukire yakena, umukene nawe yakira, itoze kubana na bose mu mahoro".
Olive yashyize hanze indirimbo ya 6
Olive akunzwe mu ndirimbo "Nkoresha" na "Ubana gute"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBUGINGO" YA OLIVE UMUTESI