× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

OMS yatangaje ko inda zisaga miliyoni 73 zakuwemo mu mwaka wa 2025 gusa

Category: Health  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

OMS yatangaje ko inda zisaga miliyoni 73 zakuwemo mu mwaka wa 2025 gusa

Raporo iherutse gutangazwa n’urubuga Worldometers, rushingiye ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), igaragaza ko mu mwaka wa 2025 ku isi hose hakuwemo inda zisaga miliyoni 73.

Iyi mibare yatumye gukuramo inda biba impamvu ya mbere y’impfu zabaye ku rwego rw’isi muri uwo mwaka, zikaba zirenze ubwinshi izatewe na kanseri, indwara zandura, n’iziterwa no kunywa itabi.

OMS igaragaza ko hafi 61% by’inda zitateganyijwe, mu zigera kuri miliyoni 121 ziterwa buri mwaka ku bagore bari hagati y’imyaka 15 na 49, zirangirira mu gukurwamo.

Worldometers ivuga ko imibare yayo ishingiye ku bushakashatsi n’igereranya (modeling), ikubiyemo gukuramo inda byemewe n’amategeko n’ibikorwa bikorwa mu bwihisho.

Ibi byiyongereye bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage, ikoreshwa ry’imiti yo gukuramo inda, ndetse n’ikusanywa ry’amakuru ryateye imbere.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habarurwa ko buri munsi hakurwamo inda ziri hagati ya 1,500 na 2,500, nubwo mu myaka ishize hagaragaye igabanuka ry’igipimo cyabyo.

Ku rwego mpuzamahanga, iyi mibare ikomeje guteza impaka ndende ku burenganzira bw’umwana utaravuka n’ingaruka z’izi ngeso ku muryango nyarwanda n’isi muri rusange.

Mu Rwanda, imibare yizewe yerekana ko buri mwaka hakurwamo inda hafi 60,000, bivuze ko hagati ya 20% na 22% by’inda zitateganyijwe zirangirira mu gukurwamo, nubwo bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Guttmacher Institute igaragaza ko iyi mibare ya 60,000 ari yo iboneka mu bushakashatsi bw’Igihugu yabonywe mu myaka ishize kandi ko ari yo yakunze kuvugwa n’inzego z’ubuzima n’ubushakashatsi mpuzamahanga ku Rwanda.

Birakomeye kubona imibare y’umwaka wa 2025 nyirizina, kuko ibarura ryihariye ku mwaka ushize rigikorwa kandi ritarashyirwa ahagaragara n’inzego zizewe.

Ariko ni ibisanzwe ko mu Rwanda hakurwamo inda hafi 60,000 buri mwaka, kandi inyinshi zikurirwamo mu ibanga cyangwa mu buryo butizewe neza.

Ku Mana, ubuzima bufatwa nk’impano igomba kurindwa no kubahwa kuva ku ntangiriro yabwo. Imana ibabazwa cyane n’impfu z’abantu bataravuka, kuko ubuzima bw’umwana utaravuka bufatwa nk’impano y’Imana.

Iyo inda ikuweho cyangwa umwana agapfa ataravuka, bifatwa nk’igikorwa gihungabanya umugambi w’Imana wo guha umuntu amahirwe yo kubaho.

Imana biyitera agahinda gakomeye!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.