× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwimukira muri Amerika, umuramyi MC Joel akomeje kuzamura ibendera rya Gospel

Category: Artists  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kwimukira muri Amerika, umuramyi MC Joel akomeje kuzamura ibendera rya Gospel

Umuramyi MC Joel kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa "Uri Kristo" ikaba yatangiye kuzamura amarangamutima y’abamukurikira kuri YouTube channel ye.

Uyu muramyi akomeje kugaragarizwa na benshi igikundiro bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse n’ijwi rye ry’umwimerere.

M.C Joel yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu mwaka wa 2006 mu itorero rya Baptist Church, icyo gihe yabaga mu gihugu cya Uganda. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yatangiye kwiyumvamo impano y’ubuhanzi, atangira kwandika no gusohora indirimbo ku giti cye, aha yafashwaga na studio zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda. Nyuma yaje kwerekeza muri Amerika.

Abifashijwemo n’umu Producer w’umuhanga kandi ufatwa nk’umwe mu beza muri East Africa " Producer Master P", kuri ubu yasohoye amashusho meza y’indirimbo yitwa Uri Kristo. Iyi ndirimbo yakorewe muri Shenge Media Group (SMG) iyoborwa na Master P, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhamya imbaraga z’Umwami Yesu Kristo ndetse n’ishingiro ryo kumwizera.

M.C Joel kandi aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Nice Usanase ndetse kuri ubu akaba akomeje gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.

Amakuru Paradise.rw ikesha bamwe mu nshuti ze za hafi avuga ko afitanye imishinga myinshi n’abahanzi barimo Theo Bosebabireba.

Umwe mu mishinga igeze ku musozo ni indirimbo barimo gukorana, ndetse kuri ubu Audio yayo yamaze gusozwa, amashusho akaba arimo gutuganyirizwa muri studio yavuzwe haruguru.

M.C Joel akomeje gukora ibiterane mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no gusangiza abakurikirana konti ye na youtube ibikorwa bitandukanye bya Muzika. Aherutse gukora igiterane cya live kizagera kuri shene ye mu minsi ya vuba.

Paradise yishimiye kukugezaho "Uri Kristo" indirimbo nshya yakozwe na MC Joel uba muri Amerika. Yakozwe na Master p. Ni nziza cyane, ikuryohere. Wakora subscribe, like na share ukumva ubutumwa bwiza bwa Kristo.

"Uri Kristo" niyo ndirimbo nshya ya Mc Joel

"Yesu naramumenye" Mc Joel mu ndirimbo "Uri Kristo"

Mc Joel arakataje mu muziki nyuma yo kwimukira muri Amerika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yesu Ashimwe,
Nishimiye kuzajya menya byahafi ibikorwa bya MC Joel na Producer Master P
Indirimbo Uri Kristo nindirimbo ifite Mesage nziza kandi yumvikana uwayiyoboye nawe ntabwo agishidikanywaho numuhanga pe

Cyanditswe na: Bitwayiki Victor  »   Kuwa 05/02/2023 08:44

Nukuri ndabishimye nakomereze ahooo

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 30/01/2023 08:56