× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwibaruka ubuheture, Butera Knowless azamuye ishimwe ku Mana yamurinze atwite

Category: Entertainment  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kwibaruka ubuheture, Butera Knowless azamuye ishimwe ku Mana yamurinze atwite

Nyuma y’iminsi mike bibarutse ubuheture, umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless kuri ubu bari mu mashimwe akomeye.

Mu ishimwe yatambukije yifashishije ifoto ye ubwo yari atwite yandikaho ati: "God is Good", bisobanuye ngo Imana ni nziza.

Ubu butumwa bwari bukubiyemo ishimwe rikomeye ry’uburyo Imana yabanye nawe mu gutwita ndetse akabyara neza dore ko hari abantu benshi bapfa mu gihe cyo kwibaruka.

Butera Knowless wakuze asengera mu itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ubwo yigaga mu kigo cya APACE yari umwe mu bariribyi b’inkingi za mwamba muri korali yitwa "Very Sion" cyangwa "Tujye i Siyoni ". Iyi korali ikaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa "Tugarutse imbere yawe".

Ni umwe mu bahanzi bakunze gushyigikira ibikorwa bya Gospel, by’umwihariko akaba inshuti magara y’Umuramyi Aline Gahongayire ndetse banakoranye indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Asante".

Umuhanzi Dominic Ashimwe ni we waririmbye ati: "Mu buzima hari ibyiza tubona tukabifata nk’Ibisanzwe". Gutwita ni umugisha, kubyara bikaba akarusho. Hari abatwita bakabyara Amahoro, bakumva nta gitangaza cyabaye, nyamara ntibibuke ko hari umubare munini w’abantu bagwa ku iseta. Butera Knowless atanze urugero rwiza.

Erega umwana araryoha! Niba ugirango ni ukubeshya, soma Yohana 16:21-22

Knowless mu mashimwe nyuma yo kwibaruka umwana wa 3

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.