× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwandika amateka akomeye muri BK Arena, Jehovah Jireh berekeje kuri ADEPR Kumukenke

Category: Choirs  »  1 month ago »  Alice Uwiduhaye

Nyuma yo kwandika amateka akomeye muri BK Arena, Jehovah Jireh berekeje kuri ADEPR Kumukenke

Jehovah Jireh choir ni Korali yavukiye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ahazwi nko kuri ULK ubu ikaba bafite aderesi ku itorero rya Gasave ku Gisozi, ni mu karere ka Gasabo, ururembo rwa Kigali.

Korali Jehovah Jireh ivuga lmana imitima y’abantu igahembuka, ni korali ifite abaririmbyi b’abahanga cyane bujujwe amavuta na Rurema.

Kuri uyu 05 Gicurasi 2024 Korali Jehovah Jireh izajya kuvuga lmana neza kuri ADEPR Kumukenke, paruwasi ya Gasave mu rurembo rwa Kigali aho korali Siloam ikorera umurimo w’lmana.

lyi korali igiye kwerekeza kuri ADEPR Kumukenke nyuma yo kwandika amateka akomeye mu gitaramo giherutse kubera muri BK Arena ku munsi wa Pasika cyiswe "Ewangelia Easter celebration concert".

Indirimbo ya mbere bashyize hanze yitwa "Kugira ifeza n’izahabu" mu mwaka wa 2009, mu gihe amashusho yayo yashyizwe hanzwe 2010. Iyi korali ifite umuzingo wa alubumu 4:
1 lngoma ya Kristo ntizahanguka (2010)
2 Uwiteka niwe Mana (2014)
3 Umukwe araje (2017)
4 Urugamba ni Yesu uruyoboye (2019) ndetse n’iya 5 iri hafi kujya hanze iriho indirimbo imaze kujya hanze bise "lmana iratsinze" iherutse gukorerwa i Musanze ikaba imaze kurebwa n’abatari bake - iri gukora ku mitima ya benshi.

Aba baririmbyi baherutse gusohora izindi ndirimbo zirimo "Imana iratsinze", "Inkuru yanjye" ndetse na "Gumamo", izi zose zikaba zikoze mu buryo bwa ’Live Recording’ ndetse bakaba bakomeje gutunganya n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Korali Jehovah jireh yagutse ku buryo bugaragarira buri umwe wese, imaze kugira abaririmbyi basaga 150. Usibye no kuba baririmba babifatikanya n’indi mirimo y’urukundo itanga ivugabutumwa haba hagati muri bo ndetse no hanze yayo.

Iyi korali yagiye ikora ingendo nyinshi zitandukanye muri iki gihugu mu mujyi wa Kigali, amajyepfo, amajyaruguru, uburengerazuba n’iburasirazuba.

Jehovah Jireh yavutse mu 1998 ari abaririmbyi 15 itangiranye na CEP ULK (umuryango w’apantekote biga muri za kaminuza n’amashuri makuru b’itorero ADEPR), ikora umurimo w’Imana kandi ikawukora mu gihe ubona bigoranye cyane.

Usanga bafite iminota 20 (mu kiruhuho cya saa moya n’igice z’ijoro) bakoraga repetition kabiri mu cyumweru. Tariki 25/07/2010 ni bwo basohoye Album ya mbere y’amajwi, hanyuma basohora album ya mbere y’amashusho yitwa “Ingoma ya Kristo ntizahanguka” mu gitaramo cyabaye tariki 22/05/2011.

Jehovah Jireh berekeje kuri ADEPR Kumukenke kuri iki Cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.