Umuyobozi wa Korali Elayo ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Cyubahiro Alphonse, yatangarije Paradise byinshi ku mpamvu z’urugendo ruzenguruka mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Isibo Tv, Flash Tv na Radio 10.
Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024, ni bwo Korali Elayo yo muri CEP UR Huye (Umuryango w’Abanyeshuri b’aba ADEPR ukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye) yazengurutse ku bitangazamakuru bitatu biri mu bikomeye mu Rwanda, ibigaragaza ko na yo ubwayo imaze kuba ubukombe kandi ko ifite intumbero nziza yo kwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kure nk’uko Yesu yabisabye abigishwa be mu minsi ya nyuma yamaze ku isi.
Nk’uko yabitangaje, aho babashije kugera nubwo si ho honyine bari bateganyije, kandi si ho gusa basoreje ingendo zabo zo kumenyekanisha iyi korali, kandi aho basigaje na ho ni ku bitangazamakuru bifite ijwi ryumva na benshi mu Rwanda.
Umuyobozi wayo Cyubahiro Alphonse yagize ati: “Mu gitondo twasuye Isibo TV, gusa ho tuzasubirayo ku wa Gatanu nihatagira igihinduka, nyuma dukomereza kuri Radiyo 10, tuhavuye tujya kuri Radiyo Flash, icyakora kuri Televiziyo Flash (FlashTv) ho ntibyakunze kuko havutsemo ikibazo. Nyuma yaho tuzajya no ku bindi bitangazamakuru, urugero nko kuri Radiyo y’Igihugu no ku bitangazamakuru byayo (RBA).”
Yagarutse ku cyo ingendo zabo zigamije agira ati: “Izi ngendo zacu ni izo kumenyekanisha Korali yacu, kandi kumenyekanisha korali bituma ubutumwa bugera ku bantu benshi,” dore ko n’ubusanzwe ibikorwa byabo bitamenyekana cyane hatabayeho uruhare rwabo mu kuyimenyekanisha.
Yifashishije amagambo aboneka muri Matayo n’ahandi mu bitabo by’Ubutumwa Bwiza (Amavanjiri) agaruka ku itegeko Yesu yahaye abigishwa be agira ati: “Bibiliya iravuga ngo ‘mugende mwigishe abantu ba Yerusalemu, i Yudeya kugera ku mpera z’isi.’
Kumenyekanisha korali bituma imenyekana cyane, ndetse n’abayikurikira bakiyongera, gutanga ubutumwa bikoroha. Twashakaga ko ibyo dusanganye byakwiyongera.”
Iyi Korali ifite umwihariko, nubwo wenda ibyo bakora n’ahandi babikora, cyane ko amakorari yose ahuriza ku kuvuga ubutumwa bwiza. Nk’uko yabitangaje, uyu ni wo mwihariko wa Korali Elayo mu ijwi rya Alphonse:
“Korali ni nyinshi kandi zihuje umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, ariko umwihariko wacu ni uko twihariye ku rukundo hagati yacu. Izindi korali sinzi imikorere yazo, ariko twebwe uko dukora, uko mutubona tugaragara ni wo mwihariko wacu.”
Ukeneye ibikorwa byabo wabisanga ku muyoboro wayo wa YouTube wa Elayo Choir Cep Ur Huye, ukaba wanabakurikira no kuri Instagram, X na Facebook. Yasoje avuga ko na Spotify bazayikoresha mu bihe biri imbere: “Mu gihe kiri imbere tuzakoresha na Spotify, icyo kikaba ari n’ikibazo babajijwe kuri Radio 10.”
Ababarirwa mu 165 babarizwa muri iyi Korali yashinzwe ku wa 1 Ukuboza 2001, baririmba mu ndimi zitandukanye, Ikinyarwanda, Igiswayile n’Icyongereza, ariko bibanda ku Kinyarwanda, bagashyiraho amagambo y’Icyongereza (subtitles) bakaba bazwi mu ndirimbo zigaruriye imitima y’ababarirwa mu bihumbi zirimo n’iyo baheruka gushyira hanze yitwa Ikidendezi, iyayibanjirije yitwa Ntakiyinanira, Birahari n’izindi.
Korali Elayo ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’isi
Murakoze cyane,, Cholari Elayo cep ur huye turayikunda cyane.