× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gutanga impano y’indirimbo isoza umwaka korali Salem ikomereje i Musanze

Category: Choirs  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma yo gutanga impano y'indirimbo isoza umwaka korali Salem ikomereje i Musanze

Korali Salem ni Korali igizwe n’abaririmbyi 120, ikaba ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR Rwikubo mu rurembo rwa Ngoma mu karere ka Rwamagana, ikomereje ivugabutumwa i Musanze.

Nyuma y’uko Korali Salem ishyize hanze igihangano cyo gusoza umwaka wa 2023, bise "Watugiye imbere" buzuye amashimwe menshi y’ibyo lmana yabakoreye, bakomereje mu karere ka Musanze mu rugendo rw’ivugabutumwa ku wa 23-24 Ukuboza 2023.

Uwahoze ari umuyobozi wa korali Salem, Nkundiyaremye Jean de Dieu aherutse kubwira Paradise ati: "Intego yacu nka korali Salem ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, tumenyesha abantu ko hari Umwami w’amahoro uruhura abantu imitwaro yabo".

Ati :"Yesu Kristo ni Umwami w’amahoro, kandi wabaruhura imitwaro yose, cyane ko isi yuzuyemo ibibazo buri wese akeneye uwamwumva kandi akamuruhura kandi uwo mutabazi ntagira ibindi ashingiraho uretse ku mwiringira.

Yakomeje atumira abakunzi babo bose ati "Ndetse abakunzi bacu ni ikaze baze dufatanye kwamamaza inkuru nziza ya Kristo."

Korali Salem ifite alubumu 3 z’amajwi (Audio), ndetse n’alubumu 2 y’amashusho (Video). Bakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo n’iyo bise "Nta mpamvu n’imwe".

Salem choir igiye gukorera ivugabutumwa mu Karere ka Musanze

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NTA MPAMVU N’IMWE" YA SALEM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.