× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gusohora indirimbo "Inkuru yanjye", Jehovah Jireh Choir igiye gutaramira i Gihundwe ku gicumbi cy’Umwuka Wera

Category: Choirs  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gusohora indirimbo "Inkuru yanjye", Jehovah Jireh Choir igiye gutaramira i Gihundwe ku gicumbi cy'Umwuka Wera

Inkuru Ibaye Impamo. Jehovah Jireh Choir imwe muri Korali zikunzwe mu mpande zose z’Igihugu ndetse no hanze yacyo yasohoye indirimbo "Inkuru yanjye" ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza umugenzi uri mu ugendo rujya mu ijuru. Ni indirimbo yasohotse mu gihe habura iminsi mike iyi korali ikajya gutaramira i Gihundwe.

Iyi ndirimbo "Inkuru yanjye" ikoze mu buryo bwa Live recording. Yumvikanamo ubutumwa bw’impanuro. Mbere yo gutangira kwinjira mu ndirimbo, abaririmbyi bose bagaragara batuje cyane, abafite microphone nabo bakabanza gukurura ikirere.

Abacuranzi bacuranga ingoma nibo babanza gukora ku mbarutso y’imirya, bakunganirwa n’abacuranga guitar ndetse n’ibindi bicurangisho. Abakristo nabo bari bicaye muri Stade Ubworoherane aho yakorewe, uba ubona bari mu mwuka umwe na Jehovah Jireh Choir nk’uko ubwo Umwuka Wera yamanukiraga Intumwa zari zihuje umutima.

Nyuma y’aka kaziki gatuje kandi kayunguruye, ni bwo abaririmbyi binjira mu ndirimbo neza bati: "Inkuru yanjye yatangiye mpamagarwa (*2) bakitsa bakongeraho bati: "Nguko uko yantoranyije ndamwitaba". Aka kantu karyoheye amatwi bakagasubiramo ubugira kabiri.

Byaba byiza nawe uramutse usuye channel yitwa "Jehovah Jireh Choir" ukirebera iyi ndirimbo, dore ko ntekereza ko izindi zirimo "Intego y’uru rugendo" ikubuza gukoraho no kukwibutsa ko bya bindi nawe uzi ujya ubona ko ari byiza harimo umutego.

Ukabasha kwirebera kandi "Gumamo" ikugumisha kuri Kristo, amaso yawe akabasha kwirebera indirimbo yitwa "Imana yakoze ibirenze" ikwibutsa imirimo y’Imana ku buzima bwawe ndetse n’izindi nyinshi.

Paradise.rw yaganiriye na Prince Shumbusho umwe mu bagize ’Committee’ ishinzwe Tekinike na Media muri iyi korali akaba n’umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru. Yahereye kuri iyi ndirimbo "Inkuru yanjye yagize ati: "Iyi ndirimbo nk’uko igarukamo ubutumwa bugira buti: "Tuzabona ubugingo, tuzabona ubugingo, ni Indirimbo yo gukomeza umugenzi uri mu rugendo rujya mu ijuru".

Muri iyi ndirimbo hari aho abaririmbyi bumvikana bagira bati: "Hari abo twahuye bajyenda bagaruka". Hano yasobanuye ko ari kwa kundi uhura n’abantu benshi bacitse intege bavuga bati: "Ntibyoroshye iby’uru rugendo".

Yikije cyane aho aba baririmbyi baba babazanya bati: "Ese wowe ni iki cyaguteye gukomera?", Aha igisubizo gitangwa ari nacyo gisobanuro cy’urugendo ni aho basubizanya bati: "Ni ubugingo" .

Shumbusho yanakomoje kuri uru rugendo rw’ivugabutumwa akaba yasobanuye ko kuva tariki ya 02-03/12/2023 Jehovah Jireh Choir ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero rya Gihundwe, Paroisse ya Gihundwe, Ururembo rwa Gihundwe.

Iyo uvuze i Gihundwe, ku mukristo w’itorero rya ADEPR yumva icyo ushatse kuvuga. Twibukiranye ko i Gihundwe hafatwa nk’Igicumbi cy’Umwuka Wera muri iri Torero dore ko umuntu wa 1 wabatijwe mu Mwuka Wera ndetse no mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR ari uwitwa Sagatwa (wanabaye Pasiteri muri ADEPR), kandi ibi bikaba byarabereye i Gihundwe.

Ubwo ubutumwa bwiza bwazanwaga n’abanya Sweden ari nabo batangije itorero rya ADEPR mu mwaka wa 1940, nabwo bwahereye mu itorero rya Gihundwe kuri ubu riherereye mu karere ka Rusizi.

Aya mateka ya Gihundwe rero ku mukristo wa ADEPR ntashobora kwibagirana kuko iri torero ryakomeje kwanda rikaba kuri ubu rigizwe n’indembo 9, Paroisse 143, amatorero 3141, amakorali asaga 7000 (Akora ku cyumweru gusa, hatarimo iz’ibyumba byo ku mibyizi) ndetse n’abanyetorero basaba 2,820,813 (Hagendewe ku mibare y’ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022). Ni Itorero rifite abakristo hafi miliyon eshatu.

Twinjiye neza kuri iki giterane, kuri uyu wa Gatandatu mbere ya saa sita, iyi korali izataramana ndetse igirane ubusabane n’abanyeshuri basaga 2.000 n’abarimu babo bazaba baturutse mu mashuri atandukanye yo mu murenge wa Kamembe, Mururu na Giheke ndetse n’aba Kaminuza ishami rya Rusizi.

Korali Jehovah-Jireh Post CEPIENS ULK izagirana ikiganiro n’aba banyeshuri ku nsanganyamatsiko igira iti: “Education grounded on Christian values: Foundation for holistic development of the Church and the Country” bishatse kuvuga ngo "Uburezi n’Uburere bwubakiye ku ndangagaciro za Gikristo: Umusingi w’Iterambere ryuzuye mu Itorero no mu gihugu.

Nyuma y’iki kiganiro iyi korali izataramira abanya Gihundwe mu gitaramo cyuje Indirimbo nziza n’ubutumwa bwiza biherekejwe n’amasengesho aho iyi kori izifatanya n’andi makorali y’i Gihundwe nka Bethania; Bethlehem n’izindi.

Ni ivugabutumwa rizitabirwa n’Abavugabutumwa batandukanye barimo Pastori Uwambaje Emmanuel, Gatera Celestin n’abandi banyamasengesho. Biteganyijwe ko iyi korali izagaruka i Kigali ku cyumweru le 03/12/2023 nyuma ya saa sita. Paradise.rw yifurije Jehovah Jireh choir kuzagira urugendo rwiza rw’ivugabutumwa.

Jehovah Jireh Choir igiye kwamamaza Izina rya Yesu i Gihundwe

RYOHERWA N’INDIRIMBO "INKURU YANJYE" YA JEHOVAH JIREH

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ya mahoro ibahe umugisha kandi azabiture ubugingo ni cyo kiruta ibindi kandi mukiri mu isi , Imana ibishimishe ibyishimo bingana ni minsi mwababarijwemo. God bless you, we will find life even if you are going to fail, remember God and ask him for these tasks because I am strong.

Cyanditswe na: SHYAKA  »   Kuwa 30/11/2023 14:43