× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’indirimbo "Mwuka Wera", Bosco Nshuti agiye gutaramira muri Serena Hotel

Category: Artists  »  27 seconds ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma y'indirimbo "Mwuka Wera", Bosco Nshuti agiye gutaramira muri Serena Hotel

Nyuma y’indirimbo"Mwuka wera" yakunzwe cyane mu bihe bya Pentekote, Bosco Nshuti agiye kongera gutaramana n’abakunzi be.

Ni igitaramo giteganyijwe tariki ya 19.07.2026 kikazabera muri Serena Hotel. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti azamurikira abakunzi be umuzingo mushya hanafatwe amashusho y’indirimbo nshya nk’uko yabitangarije Paradise.

Abakunzi ba Gospel basamiye hejuru iyi nkuru dore ko guteguza iki gitaramo bibibutsa ibihe byiza bagiranye n’uyu muramyi mu gitaramo "Unconditional love love concert edition II" cyabaye tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri Camp Kigali.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare nka Israel Mbinyi, Tonzi, Aline Gahongayire, Reagan Rugaju, Prosper Nkomezi, Bishop Prof Fidel Masengo n’abandi...

Iki gitaramo agiye gukora kigiye kuba nyuma yo gusohora indirimbo "Mwuka wera" yafashije abizera kurushaho komatana na Kristo no kwibuka ibihe by’intumwa kugeza magingo aya.

Ubwo yaganiraga na Paradise nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Bosco Nshuti yatanze ubusobanuro bwa Mwuka wera ndetse n’imvano y’iyi ndirimbo.

Ati: "Ubundi iyo bavuze Umwuka wera kuri njye numva baba bavuze Imana Yesu Kristo uba mu bantu bamwizeye ubayobora mu kuri nishimira ko mwuka wera namuhawe rero nakoze iyi ndirimbo kugirango umukristo wese uyumva ayigire iye asengane nanjye avuge ati "GUMANA NANJYE MWUKA WERA".

Buri wese afite uko abanye n’Imana n’uko afata Mwuka wera. Kuri Bosco Nshuti n’umuryango we bafite umwihariko mu kwizihiza Pentekote nk’uko yabitangarije Paradise. Ati: "Turamwishimira ko abana natwe tukamusaba ngo akomeze atuyobore mu kuri kose.

Abakunzi ba Gospel bati: "Turongeye turanyoye"!

Bamwe bafata Mwuka wera nk’umwarimu mwiza. Kuri Bosco Nshuti yavuze ko hari isomo ridasanzwe yigishijwe na Mwuka wera ari ryo "Kumwumvira" mu gihe haricyo amwongoreye no kureka kwirwanirira akamukoresha ibyo ashaka.

Yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho risaba mwuka wera guhita abwiriza abantu iby’agakiza akagumana nabo.

Kuri ubu Bosco Nshuti yatangaje uburyo bwo kugura amatike y’iki gitaramo aho umuntu anyura kuri link yitwa ibitaramo.com akagura itike y’ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 20 hakaba hashyizweho na invitation ku bantu batanze inkunga yihariye.

Bosco nshuti umwe mu bantu bazwiho gutitiza uruhimbi bitewe n’ijwi rye.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa buhumuriza imitima.

Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere muri ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu, amaze gutunganya Album enye zifasha abakristo mu kuramya Imana, ari zo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ na ’Ndahiriwe’.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.