Mu minsi mike ishize umuramyi Nsanzabera Jacques yashyize hanze igihangano cyiza yise "Cyarabumbuwe", none yashyize hanze indi ndirimbo y’amajwi yise "Yesu niwe Byose".
Kuwa 19 Kamena ni bwo uyu muramyi yashyize hanze indirimbo nziza cyane yuzuye ubutumwa yise "Yesu niwe Byose". Ni indirimbo itanga ihumure no kwihangana mu bibazo bya buri munsi umuntu anyuramo ndetse ko nta wundi wabasha gukemura ibyo bibazo byose uretse Yesu.
Atangira agira ati: "Abantu benshi bagira kwiganyira ntibibuke ko hari uwabarengera bigatuma baheranwa n’agahinda, ariko mfite amakuru maze kumenya ku gisubizo cy’ibibazo byabo oooh. Nta wundi Yesu niwe byose wee, niwe Mukiza, niwe karuhura, kandi niwe nshuti itajya ihinduka, ni umufasha utajya ubura mu byago ni mu makuba".
Akomeza agira ati: "Ayo marira Yesu arayareba, amasengesho yawe yamugezeho, komeza utegereze wihanganye weee gusa umenye ko we ntakimunanira kandi wibukeko asubiriza igihe".
Mu gusoza nibwo aririmba agira ati: "Burya iyo ibibazo bikaze cyane ni bwo biba bigiye kurangira, ibigeragezo niba bikurenze weee humura Yesu wawe nguyu araje nigihe gito gisigaye ukamubona" .
Uyu muhanzi Nsanzabera Jacpues Kandi afite inkomoko mu karere ka Rwamagana, ubu akaba abarizwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama aho benshi bakunze kwita Rwagitima. Mu busanzwe Jacques ni umukirisitu wo mu itorero rya ADEPR, paruwase ya Murambi, itorero rya Gihuta mu karere ka Gatsibo.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, uyu muramyi yavuze ko yakuze akunda kuririmba cyane ndetse ko ari impano Imana yamwihereye. Avuga ko nk’umuhanzi afite intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo maze abantu bakizera Yesu bakava mu bibi bagakora ibyiza. Yakomeje abwira abakunzi be ko bamuba hafi bakamutega amatwi bakanamugira inama bakanamutera inkunga.
Tubibutse ko uyu muramyi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017, akaba amaze kugira indirimbo 11 z’amajwi (audio) ndetse n’iz’amashusho 3 (video) .
Nyuma y’iminsi mike Nsanzabera Jacques ashyize hanze igihangano yise "Cyarabumbuwe", yashyize hanze indirimbo y’amajwi yise "Yesu niwe Byose".
Agira ati:" Ayo marira Yesu arayareba amasengesho yawe yamugezeho, komeza utegereze wihanganye weee gusa umenyeko we ntakimunanira kandi wibukeko asubiriza igihe".
Ndakwinginze uzansengere ndaremerewe