× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’igihe bamwe bavuga ko bidakwiriye ko umugore aba pasiteri, dore igisubizo gikwiriye bahawe

Category: Ministry  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Nyuma y'igihe bamwe bavuga ko bidakwiriye ko umugore aba pasiteri, dore igisubizo gikwiriye bahawe

Itorero tya ADEPR ryafashe umwanzuro w’uko abagore na bo bagiye kujya bahabwa umugisha, bagahabwa inshingano yo kuba abapasiteri yari isanzwe isohozwa n’abagabo gusa, bagasezeranya, bakabatiza, bagakora n’ibindi.

Bamwe mu bayoboke bayo ntibabyiyumvishaga, kuko babonaga ko bidakwiriye bashingiye ku magambo yo mu 1 Abakorinto 14:34 usaba abaogore guceceka mu materaniro.

Mu mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byabereye mu Itorero rya Angilikani (EAR) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, ababyitabiriye barimo abashumba bose muri rusange bo mu madini n’amatorero atandukanye, barimo Pasiteri Kibinda wo mu Itorero Zion Temple;

Bishop. Prof. Fidèle Masengo ukuriye Amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda; Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo muri EAR Remera na Pasiteri Cleophas Barore wo muri ADEPR, ndetse n’abandi, bahawe ibisubizo byiza kuri iki kibazo cyari gikomeje kuzamuka cy’uko bidakwiriye ko abagore baba abapasiteri.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo muri Angilikani na Pasiteri Liliose Tayi, Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Omega Church, mu biganiro batanze basobanuye neza uko abantu bakwiriye gufata uyu mwanzuro wa ADEPR, bashingiye n’ubundi ku magambo baheraho bavuga ko bidakwiriye, cyane ko Bishop Prof. Fidèle Masengo yari amaze kuwusoma bamwe bakazamura ibibazo.

Yasomye mu 1 Abakorinto 14:33-40. Uwa 34 ugira uti: “Abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga. Bamwe mu bari aho bahita babaza bati: “Ko Bibiliya ivuga ngo abagore bacecekere mu materaniro, babaye abashumba bate?”

Pastor Liliose Tayi umushumba mukuru wa Omega Church yasubije abavugako umugore adakwiye kuba umupasiteri agira ati: “Reka turebe icyo Umwuka abivugaho twifashishije ibyanditswe biri mu Bagalatiya 3:28 (None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu).”

Yasobanuye agira ati: “Murumva ko iri jambo ry’Imana ritanga umudendezo ungana hagati y’umugabo n’umugore, kuko twese dukora umurimo w’Imana tubifashijwemo n’Umwuka Wera, bityo rero abavuga ibyo ko nta mugore ukwiriye kuba Pasiteri ni abadasobanukiwe ijambo ry’Imana ryavuzwe ryari? Ryabwiraga bande? B’ahagana he? Kubera iki?’’

Rev. Dr. Antoine Rutayisire na we yamwunganiye mu gusubiza iki kibazo cyo kuba umugore yaba umushumba agira ati: “Pawulo yandika kuriya yabivugaga mu muco w’Abagiriki, bityo ni ngombwa ko tuzajya tumenya ababwirwaga ari bande kuko twebwe mu Rwanda turetse ibi bya Pawulo abagore bacu bafite agaciro.’’

Yakomeje agira ati “Nigeze kujya impaka n’umuntu warimo ambwira ko bitemewe ko abagore baba abapasiteri, Bishop n’ibindi maze ndamubwira ngo ngewe narezwe na Mama. Uko meze kose ni we wabintoje, niba Mama yarashoboye kuntoza ngashobora kuba icyo nabaye cyo, biranashoboka ko yantoza no mu itorero nkaba icyo ngomba kuba cyo.’

“Tumenye ko twese dufite inshingano yo gukura abantu mu rupfu rw’ibyaha rwose. Aba bashiki bacu ni abashumba kandi bemewe n’Imana, usibye ko hano iwacu mu Rwanda umwami yabaga ari kumwe n’umugabekazi bose bafata ibyemezo, bityo umuco wacu aha agaciro umugore.’’

Aya mahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo byahawe izina rya “Leadership and Revival” bishatse kuvuga “Imiyoborere n’ububyutse’’ byateguwe n’Ihuriro ryitwa ‘Igicaniro cy’ububyutse’ riyobowe n’Intumwa y’Imana Sosthene Serukiza, usanzwe ari Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Guerrison des Ames.

Pasiteri Liliose Tayi, Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Omega Church

Rev. Dr. Antoine Rutayisire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.