× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’icyumweru asohoye indirimbo ‘Nashimwe’, Annie Mutoniwase yagarutse ku rugendo rwe rwo kuramya

Category: Artists  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma y'icyumweru asohoye indirimbo ‘Nashimwe', Annie Mutoniwase yagarutse ku rugendo rwe rwo kuramya

Umwe mu bahanzi benshi bari gukomeza kugaragaza impano ikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakiri bato, Annie Mutoniwase, nyuma y’icyumweru kirenga asohoye indirimbo yise ‘Nashimwe’ yagarutse ku rugendo rwe rwo kuba umuramyi.

Uyu muhanzikazi Annie Mutoniwase, yasohoye iyi ndirimbo ‘Nashimwe’ ku wa 24 Gashyantare 2024, ariko ntiyahise ayitangazaho byinshi birimo n’urugendo rwe rw’umuziki. Kuri uyu wa 7 Werurwe 2024, yayivuzeho, anavuga ko gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri we byari inzozi.

Izi nzozi zabaye impamo mu buryo yishimiye, cyane ko ‘Nashimwe’ ari indirimbo ya kabiri iri ku muyoboro we wa YouTube, kandi ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko iya mbere yise ‘I Need You Lord’ imaze amezi arenga atatu isohotse yari amajwi gusa.

Uyu muhanzikazi w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Annie, ‘Nashimwe’ ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze, kuva yatangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kanama, ubwo yasohoraga iya mbere yise ‘I Need You Lord’ yamubereye urufatiro rwo gukomeza gukoresha impano yo kuririmba yahawe mu gusingiza Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda aho avuka, uyu mukobwa yavuze ko ari inzozi ze zari zibaye impamo ubwo yatangiraga kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuva mu bwana bwe yakundaga Imana, akumva akwiriye kuyikorera, kandi ubutumwa bukagera kure. Kubera ko indirimbo zibasha kugera aho umuntu ubwe atakwigeza, iyo abantu bo hirya no hino ku Isi, abamuzi n’abatamuzi bumvise ubutumwa buri mu ndirimbo ze, aba ageze ku ntego ze, akabifata nk’aho ari inzozi zo kuva mu bwana bwe zisohoye.

Uyu muhanzikazi nyarwanda yakuriye muri korari, aho yafatanyaga n’abandi kuramya Imana. Uko yagendaga akura, yagendaga arushaho kubona ineza y’Imana, bimuzamurira cya kifuzo yari afite cyo gukorera Imana, mu mwaka wa 2023 birangira asohoye indirimbo ya mbere.

Afite intego zo gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kandi birakwiriye ko wowe usomye iyi nkuru utakwirengagiza kumva imwe mu ndirimbo ze ebyiri, byaba byiza ukajya mu mubare w’abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga, kugira ngo buri gihangano ke gishya kige kikugeraho, bityo ube umwe muri benshi bagaragaza ko bishimira impano Imana yahaye abahanzi, yo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Mutoniwase Annie akorera umurimo w’Imana muri USA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.