× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Bosco Nshuti asohoye indi ndirimbo yise ‘Uri Uwanjye’

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nyuma y'ibyumweru bibiri gusa Bosco Nshuti asohoye indi ndirimbo yise ‘Uri Uwanjye'

Bosco Nshuti akomeje kugaragaza ko adasanzwe kandi ko yiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abikunze, binyuze mu gukorana umwete kwe. Mu kwezi kumwe gusa asohoye indirimbo ebyiri.

Uyu muhanzi Bosco Nshuti ni umuririmbyi ubarizwa mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, akaba umwe mu bari ku isonga ry’abakora indirimbo nyinshi kandi nziza mu gihe gito. Indirimbo nziza asohoye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2024, yayihaye izina ‘Uri Uwanjye.’

Uvuga aya magambo ngo Uri Uwanjye, si umuntu, ahubwo ni Yesu ubibwira umuntu umusanze, afite isoni nyinshi ku bw’ibyaha bye. N’impuhwe nyinshi Yesu abwira uwo munyabyaha ushaka kwihana ati: “Uri uwanjye ndagukunda, nagukoye igiciro cyinshi cy’amaraso ku musaraba.”

Umusanga ufite ipfunwe n’isoni z’ibyaha byawe, wamugera imbere akakubwira ati: “Uri uwanjye ndagukunda.” Ntiyita ku byo wakoze, kandi ntabyibuka ukundi. Ati: “Ni wowe ntama naje nshaka, uri uwanjye ndagukunda.”

“Nubwo bitukura tukutuku, nubwo umutima ukurega, amaraso yanjye arakweza kuko uri uwanjye. Ndi umugwaneza, ndi umunyebambe, imbabazi zange zihoraho iteka.”

Iyi ndirimbo Uri Uwanjye, isohotse mu kwezi kumwe n’iyo aheruka gushyira hanze yise ‘Inkuru y’Urukundo’ yasohotse ku itariki 3 Gashyantare 2024. Ni nyuma y’ibyumweru bibiri birengaho iminsi ine gusa.

Uku gukorana umwete kwe bihuza n’intego yihaye kuva mu bwana. Bosco Nshuti yifuje guhuriza abantu hamwe, kugira ngo basobanukirwe neza ukuramya k’ukuri, no kumenya uko ubuzima buhinduka, iyo uhaye Imana byose.

Nk’uko Bosco Nshuti abivuga, umuyoboro we wa YouTube ni cyo yawushyiriyeho. Yifuza ko abantu bishima kandi bakabonera umugisha mu bihangano anyuzaho.

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi basohora indirimbo nyinshi mu gihe gito, iyi ikaba indirimbo ya kabiri asohoye muri uyu mwaka wa 2024.

Uretse izi zo muri uyu mwaka, mbere yaho yari yarasohoye izindi nyinshi kandi zagiye zikundwa, bitewe n’ubutumwa bwiza buba burimo, ibituma abamukurikira batarambirwa gukurikira ibihangano bye. Muri izo ndirimbo harimo Umutima, Uranyumva, Ibyo Ntunze n’izindi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.