× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Munyankongi Elvis yashyize hanze indirimbo yise "Yahweh" nyuma y’urugamba rutoroshye rwamuteye kwiheba

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Munyankongi Elvis yashyize hanze indirimbo yise "Yahweh" nyuma y'urugamba rutoroshye rwamuteye kwiheba

Munyankongi Elvis umaze amezi arenga atanu aririmba nk’umuhanzi ku giti cye, cyane ko abifatanya no kuririmba muri korari, yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Yahweh’ nyuma y’urugamba rutoroshye.

Indirimbo "Yahweh" yagiye hanze ku wa 20 Nyakanga 2024, nyuma y’amezi ane ashyize hanze iyitwa "Ni ho Wanyumviye" yasohotse ku wa 18 Werurwe 2024.

"Ni ho Wanyumviye" na yo yari ije nyuma y’iyitwa "Womora Inguma" yakoranye na mugenzi we witwa Kundwa yasohotse ku wa 13 Gashyantare 2024, ari na yo yatangiriyeho nk’umuhanzi ku giti cye.

Iyi ndirimbo ye nshyashya ya gatatu yise "Yahweh" ije gutuma ashimangira ubuhanga n’umuhati afite wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga, kuko atanze ishusho y’uko atazatenguha abakunzi be, dore ko mu mezi hafi atandatu asohoyemo indirimbo eshatu zose kandi agitangira.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri "Ni ho Wanyumviye", yari yasezeranyije abakunzi be ko nyuma y’ukwezi kumwe azashyira hanze indi ndirimbo, bisobanuye ko yari kuyishyira hanze mu mpera za Mata cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi, ariko ije mu mpera za Nyakanga.

Yiseguye ku bakunzi be, ababwira ko iki gihe ari cyo gikwiriye kandi ko ari cyo Imana yahisemo, cyane ko yari afite ibindi byinshi yari ari kwitaho, ndetse hakaziramo n’imbogamizi zatumye yiheba, agatekereza ko indirimbo itazaboneka mu buryo bworoshye.

Yabisobanuye agira ati: "Nafashe amajwi yayo mu kwa Kane (ari sample), nongera gufata amajwi mu kwa Gatanu, ari cyo gihe nizeraga ko ishobora gusohoka kuko umushinga wayo wasaga n’uri kurangira, ariko nza kugira inshingano nyinshi zirimo amasomo, gukora igitabo n’ibindi." Yakomeje avuga ko bitari kumworohera ngo afatanye izo nshingano zombi.

Mu kwezi kwa Gatandatu ni bwo yafashe amashusho yayo, ariko aho yayikoreraga (muri studio) hakubiswe n’inkuba, hashira iminsi itatu ibikorwa byarahagaze. Icyamufashije akivugaho agira ati: "Narasenze, hanyuma ndiyakira. Bambwiraga ko imashini zishobora kuba zarahiye, ariko ndavuga nti niba Imana ibirimo bizakunda."

Nyuma y’igihe gito Studio ya The Winner Recordz yongeye gukora, indirimbo irakorwa, birangira isohotse kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024. Ugutinda kwe ntiyakugambiriye, ahubwo umushinga w’indirimbo wahuriranye no kwandika igitabo, ndetse no kuba Studio yarakubiswe n’inkuba igashya, bituma ikomeza gutinda gusohoka.

Kubera gukunda Imana no kuririmba muri korari cyane, byatumye yiyumvamo kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye. Mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: “Natangiye kugaragara imbere y’abantu ndirimba muri korari, ni na bwo nahise ngirirwa icyizere cyo kuba umudirija (drigent) muri Korari Boaz, ngira n’amahirwe yo kuba muri Worship Team yitwa Tehillah iririmba indimi z’amahanga, nza kugira amahirwe uko ndirimba nkagenda ndushaho kubikunda cyane.”

Muri uko kuba dirija wa korari, yandikaga indirimbo nyinshi ariko ntazigire ize bwite. Yabisobanuye agira ati: “Nandika indirimbo nyinshi nkaziha Korari cyangwa Worship Team. Izi ni zo nahisemo ku ruhande rwange, ndavuga nti ‘reka nyihereho nk’umuhanzi ku giti cyange.’” Aha yavugaga indirimbo ya mbere ‘Womora Inguma’.

Korari Boaz ni korari ikomeye cyane mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani mu Rwanda ukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, RASA, na Tehillah Worship Team bikaba uko.

Uyu musore ukiri muto Munyankongi Elivis wiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asoje umwaka wa Gatatu wa Kaminuza, mu bijyanye n’imiyoborere (Bachelor in Honor Governance and Leadership).

Afite intego yo gukomeza gukora uko ashoboye kose agasohora indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza imitima y’abihebye, bityo bamwe bazabwumva badakijijwe bakaba bagarukira Imana.

Munyankongi Elvis afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure binyuze mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.