× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ebyiri mu kwamamaza Paul Kagame! Theo Bosebabireba yakaniye

Category: Artists  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indirimbo ebyiri mu kwamamaza Paul Kagame! Theo Bosebabireba yakaniye

Umuhanzi uzwi mu kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Theo Bosebabireba, amaze kugaragara mu ndirimbo ebyiri zamamaza Paul Kagame wiyamamariza kongera kuba Perezida w’u Rwanda, harimo imwe yakoranye n’abandi.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, Theo Bosebabireba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise RPF ku Isonga, ikaba ari indirimbo yo gushishikariza Abanyarwanda kuzatora Paul Kagame, umukandida w’Ishyaka rya RPf risanzwe riri ku butegetsi.

Muri iyi ndirimbo, avuga ko uzi icyo ashaka adafata icyo abonye. Abanyarwanda bamaze kwisobanukirwa, ntiwababuza Paul Kagame kuko bafite ibihamya. Imvugo ye ni yo ngiro, ni we ukwiriye kubayobora. FPR ku Isonga.

Avuga byinshi birimo kuba yarakuyeho amoko, agakura abantu mu buhungiro, kandi akaba akomeje kugaragaza ko ashoboye kandi akwiriye kuyobora u Rwanda ageza amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo ku Banyarwanda.

Iyi ni indirimbo ya kabiri Theo agaragayemo. Abo bahuriyemo ni Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba, bakaba barashyize hanze indirimbo irata ibigwi by’umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame umaze igihe ayoboye u Rwanda ku wa 1 Nyakanga 2024.

Ni indirimbo bise Rwanda Shima, basaba Abanyarwanda bose gufata umwanya bagashimira Imana ku bwo kubaha umuyobozi mwiza nka Paul Kagame, Rudasumbwa mu kwesa imihigo.

Biratangaje kubona n’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barihurije hamwe, bagakora indirimbo yo gushyigikira Umukuru w’Igihugu, mu bihe bye byo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ni ibintu bitari bisanzwe kubona aba bahanzi bihuriza hamwe, noneho bagakora indirimbo imeze nk’uko bayikoze.

Muri iyi ndirimbo baba babaza uko ugusenga, ibiterane, amadini, abahanzi n’ibindi byari kubaho hatariho umutekano, ibyo bikaba ari ibigomba gutuma buri Munyarwanda afata umwanya agashimira Imana yo yatanze Paul Kagame, uwo aba bahanzi bafata nk’intumwa, intumwa yimitse ubumwe, urukundo, ikazana ikorana buhanga rituma ivugabutumwa ryihuta, insengero nziza zikubakwa, u Rwanda rukagendwa bose babireba.

Theo Bosebabireba abaye umuhanzi wa mbere uririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ugaragaye mu ndirimbo ebyiri zamamaza Paul Kagame.

Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo yise RPF ku Isonga, ikaba iya kabiri agaragayemo yamamaza umukandida wa RPF

(Theo na Tonzi)

(Gaby Kamanzi na Tonzi) Indirimbo ya mbere Theo Bosebabireba yayihuriyemo na Tonzi (nyirayo) na Gaby Kamanzi. Bayise Rwanda Shima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.