Nyuma y’ibyumweru bibiri umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza wamamaye nka Bosco Nshuti, ashyize hanze indirimbo, yashyize hanze amashusho y’ayindi yise Ntacyantandukanya.
Muri iyi ndirimbo Ntacyantandukanya agaruka ku magambo yavuzwe n’intumwa, ubwo zarahiraga ko nta kintu na kimwe cyari kuzitandukanya n’urukundo rw’Imana hamwe na Kristo Yesu, rwaba urupfu cyangwa ubuzima, abantu cyangwa abamarayika, ibiboneka n’ibitaboneka, n’ibindi byose byari kubatandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu.
Bosco Nshuti na we avuga ko ari uwa Yesu, Yesu na we akaba uwe, ku buryo nta kintu na kimwe cyabatandukanya. Kuba Yesu yaramuguze amaraso y’igiciro, akamufatisha umugozi w’urukundo, akamushinganisha, ni byo bituma aririmba ko nta kintu na kimwe cyamumurekesha. Akomeza avuga ku byo Imana imukorera, birimo kumurinda amanywa n’ijoro kandi Yesu akaba yaranditse izina rye ku mutima we.
Yasohotse ku wa 1 Kanama 2024, nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ho gato asohoye iyitwa Nganiriza yashyizwe hanze ku wa 17 Nyakanga 2023. Iyo na yo yari ije nyuma y’ukwezi kumwe asohoye iyitwa Impano na yo yari yabanjirijwe n’iyo yaririmbye mu Giswayile, ni ukuvuga Amenipitiya.
Ibi byose bigaragaza umuhati afite wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza uko ashoboye abinyujije mu gukorana umwete indirimbo nyinshi kandi nziza. Azwi mu cyane mu ndirimbo yise Yanyuzeho n’iyo yise Ni Muri Yesu. Izo zose zarebwe inshuro zirenga miriyoni n’ibihumbi 400.
Bosco Nshuti ni umuyobozi w’igicaniro cyo kuramya (Worship Leader), akaba dirija wa korari, akaba umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi n’umucuranzi, akaba kandi ari umuririmbyi ubarizwa mu Mugi wa Kigali.
Kuva mu buto bwe, Bosco Nshuti yifuzaga kwegereza abantu ku kuri ko kuramya nyako, bagahindura ubuzima bakakira agakiza, bakagarukira Umwami. Ibi byose agenda abigeraho binyuze mu butumwa anyuza mu bihangano bye.