Umuhanzi Noel Mutagoma uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’amezi icyenda yongeye gushyira indirimbo nziza hanze yise “Inkuru”, ikaba ikomeje kwegereza benshi Imana.
Muri iyi ndirimbo agaruka ku neza y’Imana yo yamugize icyaremwe gishya. Yahinduye uwo yari we kera, ikamuhindura mushya, imwibagiza ibya kera.
Muri iyi nkuru, agaragaza uko Satani agerageza kurwanya umuntu, ariko ko iyo yishingikirijke ku Mana, nta kigeragezo kimutsinda. Nubwo yaba ugeze mu mimerere yo gutabwa, Imana imugira umuragwa. Ni Imana ihindura amateka, inkuru mbi igahinduka inkuru nziza.
Noel Mutagoma yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Inkuru’ ku wa 15 Gashyantare 2024. Ni yo ndirimbo ya mbere asohoye muri uyu mwaka, kuko iyo yaherukaga gushyira hanze yitwa ‘Uwondeba’ yari imaze amezi arenga icyenda isohotse. Yagiye hanze ku wa 30 Mata 2023.
Iyi na yo yaje nyuma y’iyitwa ‘Haratsinda Intwarane, yasohotse mu mwaka wa 2022, ku itariki ya mbere ya Kamena. Ku rubuga rwe rwa YouTube ni yo ifite imibare y’abayirebye benshi. Aririmba agira ati: “Nzi iminsi maze, ariko sinzi iyo nsigaje kubaho. Mbanziriza imbere, haratsinda intwarane, intwari zaratsinzwe. Wa si we, icyampa nkazatandukana nawe, utanyambuye ubuzima nahawe n’Umuremyi.”
Indirimbo yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube mbere, ni iyo yise Umusaraba Nikimenyetso. Yayishyizeho mu mwaka wa 2021, ku itariki 24 Ukuboza. Mu mpamvu yatumye ayandika harimo gutekereza ku buzima bwa Yesu.
Muri iyi ndirimbo agaruka ku nkuru ya Yesu, uko yemeye gupfira abantu azira ibyaha by’abantu, Umusaraba akemera kuwikorera kugira ngo abantu bahabwe agakiza. Ndetse uwo Musaraba ko ari wo kimenyetso kitazibagirana, mu mitima y’abakiriye intsinzi ye.
Nyuma yayo, ku wa 19 Gashyantare 2022, yasohoye indi ndirimbo iri mu zateye abantu benshi ikiniga, kubera ukuntu itangira asenga yizeye Imana, ariko umugore we agashaka kumubuza, yumva ko igihe yasengeye batigeze basubizwa. Baba bari hafi kwirukanwa mu nzu kubera kutayishyura, barabuze ibyo kurya, bikarangira umugore amutaye mu nzu.
Na we, avuga ko mu gihe atazi ari bwo Imana iziyerekana, mu gihe cyayo isezerano ryayo rigasohora. Icyo umuntu wese aba asabwa ni ugutuza gusa, akayiringira, igakora ibyayo.
Kuri iyi yashyize hanze yitwa Inkuru, abayumvise banze guhisha amarangamutima yabo, bagaragaza ukuntu yabakoze ku mutima. Bamwe bavuze ko uyu mugabo afite amavuta, ko ubutumwa atanga mu ndirimbo ze bubaganisha iruhande rw’Imana, n’ibindi.
Hari uweruye agira ati: “Imbaraga n’amavuta bihorane nawe mukozi w’Imana Noel Mutagoma ku bw’indirimbo nziza uduhaye. Ni ukuri, ndafashijwe cyane rwose.”
Uwitwa Fiette we yagize ati: “Kabisa Noel, kuva ku ndirimbo ya mbere Umusaraba, Iziyerekana n’izindi, kabisa muvandi, indirimbo zawe ziratwubaka, komereza aho tukuri inyuma. Iyi ndirimbo irimo amavuta pe!”
Mutagoma na we ntiyahwemye gusubiza abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo yakoze benshi ku mutima.
Indirimbo z’uyu mugabo Noel Mutagoma zikora benshi ku mutima
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INKURU" YA NOEL MUTAGOMA