× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyamagabe: Aho gusubizwa mu gipadiri nyuma y’imyaka ibiri yari yarahawe yo kwihana ubusambanyi n’ubusinzi yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo

Category: Pastors  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Nyamagabe: Aho gusubizwa mu gipadiri nyuma y'imyaka ibiri yari yarahawe yo kwihana ubusambanyi n'ubusinzi yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo

Uwari Padiri muri Diyoseze ya Gikongoro iherereye mu Karere ka Nyamagabe, Augustin Ndikubwimana, yahawe akazi ko kuba ushinzwe amasomo mu Kigo cy’Ishuri, nyuma y’imyaka itandatu ahagaritswe ku nshingano y’ubupadiri ku bw’ibyaha by’ubusinzi n’ubusambanyi bukabije yashinjwaga.

Padiri Augustin Ndikubwimana yahagaritswe ku nshingano yo kuba umupadiri mu mwaka wa 2018, ahabwa igihano cy’imyaka ibiri yo kwihana ubusambanyi n’ubusinzi yashinjwaga aho yakoreraga muri Diyoseze ya Gikongoro.

Nyuma y’iyi myaka ibiri yari kurangira mu 2020, byagaragaye ko atihannye ntiyasubizwa ku nshingano zo kuba padiri nka mbere, none nyuma y’imyaka ine uvuye muri 2020, itandatu uvuye mu wa 2018, muri 2024, agizwe umuyobozi ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri ya Musenyi, aherereye mu Murenge wa Kaduha, mu Karere ka Nyamagabe.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, ni bwo hasohotse Itangazo ryari ryashyizwe hanze na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro muri Mata, ryamenyeshaga abantu bose, cyane cyane Abakirisitu Gatolika, ko yahagaritswe ku murimo w’Ubusaserudoti mu gihe cy’imyaka ibiri, nibuze. Ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu, hakaba nta n’umuntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

Nyuma y’imyaka ibiri bigaragara ko atihannye ngo asubizwe mu gipadiri, yahawe amahirwe yo kwiga, akaba ari ho yakuye ubushobozi bwo kuba yaba ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri, nyuma y’imyaka itandatu avuye mu gipadiri.

Padiri François Xavier Kabayiza ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyoseze ya Gikongoro, avuga ko Padiri Augustin Ndikubwimana wahawe uyu mwanya wo kuba ushinzwe muri iki kigo yubahiriza inshingano ze, akazi akagakora neza agira ati: “Ubundi igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye n’uburezi bukagira ibyabwo.

Ariko kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza. Nange tujya tuvugana, ni umuntu rwose witanga mu kazi. Kera bamuvugagaho kunywa inzoga, nta byo agikora. Niba anabikora biba nyuma y’akazi kuko atarigera abura mu kazi ngo usange yasibye cyangwa usange afite ikibazo ku kazi.”

Nyuma yo kuvuga ko ubusinzi ntabumugaragaraho yavuze no ku cyaha cya kabiri yashinjwaga ubwo yirukanwaga ku kazi, ni ukuvuga icy’ubusambanyi bukabije, agira ati: “Ubundi mbere hose nta bibazo yari afite. Ubona ari nk’ibibazo bijyanye n’imitekerereze (psychologique) yagize, ariko ubu bigenda bikira. Kuko kugeza ubu nta kibazo afite. Nta bwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”

Bisanzwe bivugwa ko iyo umuntu yabaye umupadiri akabuvamo aba adashobora gushaka umugore ngo Kiliziya imusezeranye. Icyakora Musenyeri Hakizimana avuga ko bishoboka iyo urukiko rwa Kiliziya rwemeje ko akuriweho isakaramentu ry’ubusaseredoti agira ati: “Twohereza dosiye kwa Papa, hanyuma inkiko za Kiliziya zigasuzuma, bakavuga bati ‘tumukuriyeho amasezerano, ni umulayiki usanzwe, ashobora gukora amasezerano yandi.’”

Diyoseze ya Gikongoro ngo yabaye imwihoreye [Augustin Ndikubwimana] kugira ngo abanze akore, amenyere akazi, kandi muri iyi minsi ngo bari gushaka uko yakorerwa dosiye hanyuma ikoherezwa i Roma.

Diyoseze ya Gikongoro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.