Amatorero yo muri Nyakariro (RIC) ku bufatanye na Compassion International yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, cyatangiye kuwa 30/8 kikazasozwa kuwa 01/09/2023.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye na Alice Uwamahoro akaba umushumba mu itorero rya EPR Paroisse Nyakariro, yatangaje ko iki ari igiterane Uwiteka akomeje gukoreramo ibitangaza.
Yatangaje ko ku munsi wa mbere habonetse umusaruro w’abantu bagera kuri 63 bemeye kwakira Kristo mu bugingo bwabo kandi hakaba hari icyizere ko mu minsi 2 isigaye y’igiterane Imana izakomeza kongera abakizwa.
Ni igiterane kitabiriwe n’abayobozi b’inzego za leta ku rwego rw’utugari n’umutekano bakaba banyuzamo bagatambutsa ubutumwa ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Andi makuru Paradise.rw ifite ni uko kuwa Gatanu ku munsi wo gusoza igiterane umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariro agomba kuba ahari anatanga ubutumwa ku baturage.
Kuri uyu wa Gatanu ku munsi wo gusoza igiterane hazakorwa urugendo rwo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ku byerekeye impamvu bahisemo iyi nshanganyamatsiko, Rev Past Alice Uwamahoro yagize ati: "Umurenge wa Nyakariro ni agace abantu bakoresha ibiyobyabwenge ku bwinshi aho usanga hari ingo ziganjemo amakimbirane mu miryango, guta ishuri ku bana kubera ubusinzi bwa bamwe mu babyeyi.
Yagize ati: "Iki giterane kiri gukorwa ngo kirwanye ibyo biyobyabwenge mu baturage kandi ngo cyamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu ukura umuntu mu bubata bw’icyaha umuntu akaba icyaremwe gishya nk’uko intego y’igiterane iboneka muri Yohana 8:36 "Nuko uwo Mwana nababatūra muzaba mubatūwe by’ukuri".
Abajijwe niba hari abatangabuhamya bahoze mu biyobyabwenge bakaza kubireka yagize ati "Yego, umwaka washize mu giterane nk’iki twifashishije Pastor Theogene uherutse kwitaba Imana kandi yadufashije cyane iri vugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge nk’umuntu wari ufite ubuhamya bw’uburyo Yesu yamukuye ku biyobyabwenge akamuhindurira ubuzima.
Ariko n’ubu hari abandi bakozi b’Imana b’aba abavugabutumwa, abaririmbyi muri za Korali ndetse n’abakristo batanga ubuhamya mu biterane nk’ibi bagahamya ko ubuzima bwabo nyuma yo kwakira Kristo no kuva mu biyobyabwenge bagize icyerekezo kizima n’amateka mashya ndetse ku bafite ingo bemeza ko ubu ingo zabo zihagaze neza haba mu iterambere no mu kabana neza hagati yabo n’abo bashakanye.
Herekanywe filime ya Yesu, abantu bemera guha ubuzima bwabo Yesu ngo abe ariwe ubuyobora
Imana ibahe umugisha. Nanjye nahoze mbinywa ark ubu narakijijwe sinkibinywa. Najyaga niba ark ubu nabashije kwigobotora ubukene,ubu mfite akazi keza. Imana ihindura amateka.