× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nushaka gukira siteresi no gutuza mu mutima umva izi ndirimbo 5 ziryoshye kurenza ubuki

Category: Artists  »  4 months ago »  Nelson Mucyo

Nushaka gukira siteresi no gutuza mu mutima umva izi ndirimbo 5 ziryoshye kurenza ubuki

Iyi weekend Paradise yifuje guha bonus abakunzi bayo ibarangira indirimbo nziza bakumva kuri iki Cyumweru dore ko bamwe ku mpamvu zo kutuzuza ibisabwa na Leta y’ u Rwanda batagiterana ngo baryoherwe na wa mwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza mu ndirimbo.

Uru rutonde rw’izi ndirimbo ruboneka ku miyoboro ya YouTube channel z’aba baramyi, nufata akanya ufite n’ama mega (Bundles) ufashwe, gusa ntuhave ’udasabusukurayibinze’ (subscribe) ndetse usangize abantu izi ndirimbo.

1. Zura ya Fabrice na Maya

Zura ya Fabrice na Maya ni mwe mu ndirimbo zaturishije imitima ya benshi, iyi ndirimbo yumvikanamo akamo gahamagarira Umwuka Wera (Mpwemu Yera) kuza kuzura ibyapfuye. Umwanditsi wayo yagize ati "Tuzanye imibabaro n’ibiduteye ubwoba ku birenge bwawe ntacyo udashoboye".

Fabrice na Maya ni bwe mu bahanzi batajya batenguha abakunzi babo mu ndirimbo nyinshi basohoye ndetse zigakundwa. Iyi "Zura" nuyumva wizere ko Imana ije kuzura ibyawe. Fabrice n’umufashe we Maya ni abaramyi bakunze gukorera umuziki wabo mu Rwanda no mu Burundi. Ubu batuye mu Mujyi wa Kigali ari naho bakorera umurimo w’Imana.

4.Rutuma ndirimba ya Daniella na James

Ku ndiba y’umutima w’aba basizi barambuye byimazeyo ingazo n’ubudasa by’urukundo rwa Kristo bavuga ko rutuma baririmba kugeza n’aho baririmbira no mu butayu bwumye bagize bati "Burya urukundo rwe rurampata". Uwumva iyi ndirimbo aba ameze nk’uwajunditse umushyongi w’ubuki.

James na Daniella ni inkingi zikomeye mu baramya Imana neza kuri uyu musozi ndetse indiririmbo zabo zaherekeje benshi muri uru rugendo zina humuriza benshi

3.Mwokozi Wetu ya Serge Iyamuremye

Uyu muririmbyi mwiza u Rwanda rwagize w’ibihe byinshi noneho ntiyaririmbishije ubuhanga gusa ahubwo yavanze umutima n’ubuhanga mu njyana nziza akora indirimbo yo mu gitabo cya Wokovu 107 ayikora mu mbyino ibyinitse ubundi aterura itsinda rikomeye murere uti reka ndirimbe mubyine.

Mur iyi ndirimbo yihagije mu butumwa iravuga ngo ubwo turi kumwe na Yesu hagati yacu ubuntu bwe ntibushira na gato "tazama Yuko pamoja nasi neema haitaiaha kamwe " Hallelujah.

2.Ku bise ya Brian Blessed na Aimé Uwimana

Iyi ndirimbo ishimangira cyane umurimo ukomeye Umwami Yesu yakoze ku musaraba. Ni indirimbo isa n’itanga icyiru cyangwa ugarutse gushimira uwamwibarutse. Umwanditsi wayo avuga imiterere y’ibise by’uwamwibarutse akabyarira mu mibabaro ikomeye.

Yagize ati "Rya joro waraye ubabazwa burya wari ku bise". Iyi ndirimbo kandi iririmbitse mu njyana ya gihanga ni ko kurya akara umusaza Aimé Uwimana ati ’vayo tuyihe ibirungo maze agasosi kayo kazaryohere amatwi’. Brian Blessed asanzwe ari umuryamyi ndetse n’umwanditsi mwiza. Ni impano bakaba ahuriyeho n’umufashe we mwiza cyane Dinah Uwera bombi bakaba basengera muri Healing Center i Remera.

1.Satisfait ya Irimbere Christian

Uyu mwanditsi yatangiye avuga ko aho yahuriye n’Imana ahazi ndetse n’icyo bavuganiye aho hantu akizi. Akomeza avuga ko uwo mwami yamukuruye amugobotoye kure ahantu hatari ibyiringiro amuzana hafi ahagana uruhimbi kugira ngo ajye amuhimbaza none reba yahindutse uwanesheje abayeho ari umutsinzi.

Ku bw’ibyo rero ati "Muri wowe ndi satasfait "ndanyuzwe bidasubirwaho". Christian Irimbere ni intore nziza yuzuye umutima wagukiye kuramya no guhimbaza, ahagaze neza mu myandikire ndetse ari mu baririmbyi b’abahanga u Rwanda n’u Burundi bafite. Ashumbwe na Apostle Masasu na Pastor Lydia Masasu muri ERC Masoro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.