× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntukwiriye kwica inyamaswa uko wiboneye keretse izi mpamvu 3 gusa zigaragazwa na Bibiliya

Category: Bible  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ntukwiriye kwica inyamaswa uko wiboneye keretse izi mpamvu 3 gusa zigaragazwa na Bibiliya

Imana ni yo yaremye ibintu byose, ibiboneka n’ibitaboneka, ibyo mu Ijuru ndetse no mu Isi.

Mu byo yaremye harimo ibifite ubuzima n’ibitabufite. Inyamaswa zo mu gasozi, izibana n’abantu mu rugo, iziguruka, iziba mu mazi n’ahandi, zose ku bantu bemera Imana, bazi ko ari yo yaziremye.

“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:11).”

Gusa, hariho imigenzo n’imiziririzo byagize ingaruka nyinshi mbi ku buzima bw’inyamaswa, harimo n’imyemerere ishingiye ku idini, yatumye inyamaswa zimwe na zimwe zitoneshwa izindi zikangwa.

Mu nkuru iheruka kuri Paradise.rw, yagarutse kuri zimwe mu nyamaswa zangwa urunuka kuva mu bihe bya kera kandi ari nta kibi zakoze.

Yibanze cyane ku njangwe y’umukara yicwa umunsi ku wundi, ku gihunyira no ku nzoka. Izo nyamaswa uzibonye yihutira kuzica bitewe n’igihugu iki n’iki.

Ese ko Imana ari yo yaziremye kandi ikabona ari nziza, ni iki cyatuma zicwa ?

Dore impamvu eshatu zagombye gutuma inyamaswa yicwa zigaragaza mu ijambo ry’Imana Bibiliya.

Niba wubaha ubuzima, uzirinde ibintu byose bishobora guteza impanuka. Uzirinda kuba umuntu utagira icyo yitaho, kandi ntuzashyire ubuzima bwawe mu kaga ushaka kwishimisha gusa.

Bite se ku byerekeranye n’ubuzima bw’inyamaswa? Na bwo Umuremyi abona ko ari ubwera. Imana yemerera umuntu kwica inyamaswa (1) ashaka ibyo kurya (2) n’imyambaro cyangwa (3) ashaka kurinda abandi akaga (Itangiriro 3:21; 9:3; Kuva 21:28).

Icyakora kugirira nabi inyamaswa cyangwa kuzica ushaka kwishimisha gusa ni bibi kandi ibyo biba bigaragaza ko umuntu atabona ko ubuzima ari ubwera.—Imigani 12:10.

1) Ibyo kurya

Nowa agisohoka mu nkuge ni bwo Imana yemeye ko abantu batangira kurya inyama. Inyama bari kurya si iza bagenzi babo ahubwo ni iz’inyamaswa kandi ntibari kubona inyama y’inyamaswa batayishe (Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi, Itangiriro 9:3).

Iyi mpamvu irakwiriye kuko na n’ubu kurya inyama biremewe. Ikibujijwe ni amaraso (Itangiriro 9:4, Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo).

2) Imyambaro

Adamu na Eva bakimara gukora icyaha, bagatangira guterwa isoni no kuba bari bambaye ubusa, Imana yabahaye imyambaro ikozwe mu ruhu rw’inyamaswa. “Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika (Itangiriro 3:21).”

Kuri ubu, imyambaro myinshi urugero nk’inkweto n’imikandara ikomeye, biva mu mpu z’inyamaswa. Kuyica ari cyo ugamije nta cyaha kirimo.

3) Kwirinda akaga

Kuri ubu, inyamaswa zabaye mbi kurusha mu gihe cya kera. Inyinshi zabaye mbi nka Satani, ku buryo ziguciye urwaho zitakurebera izuba. Izo nyamaswa zirimo iz’ubumara bwica. Zimwe ziba zirwanaho kuko ziba zizi ko umuntu ari nta mpuhwe yazigirira.

Inyamaswa zagirira umuntu nabi nta muntu utazizi. Icyo gihe kuyica biremewe.
“Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza (Kuva 21:28).”

Gusa, hari imyemerere, imigenzo n’imiziririzo bidafite ishingiro byatumye abantu bica inyamaswa ngo bari kwirinda akaga kandi atari byo. Mu nkuru iheruka, hagaragajwe ibyo binyoma by’uko izo nyamaswa ari mbi aho byavuye.

Kwica inyamaswa ugamije kwishimisha ni icyaha, kandi buri gihugu kigira urwego rushinzwe kwita ku bidukikije birimo n’izo nyamaswa. Hari ibihano bitangwa ku muntu wasagariye inyamaswa itagize icyo itwaye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.