Umuvugabutumwa wigeze kumara igihe ari umushumba mukuru mu itorero rya Angilikani, ubu kaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse akaba akomeje gutanga Ubutumwa, Dr. Rutayisire Antoine, yahaye inama abashumba yo kutaba abakinnyi ngo Abakristo babo babe abafana.
Nk’uko yabisobanuye, icyubahiro ni cyo kintu abantu benshi bamaranira, aho usanga no mu bashumba uwo muco mubi warageze muri bamwe, bakabaho bifuza kubahwa no gukomerwa amashyi kuruta uko ibyo bigishije byafasha ababiteze amatwi.
Ibyo abigereranya n’uko abakinnyi bakina bagamije gutsinda ngo bashimishe abafana gusa, nyamara abo bafana nta kindi bacyura usibye ibyishimo byo kumva ko ikipe yabo yatsinze, mu gihe iyo no mu kwigishwa bacyuye ibyishimo by’uko uwigishije ashoboye ariko bo ubwabo ntibahinduke biba biteje akaga gakomeye, ndetse bikanyuranya n’icyo Yesu yatumye abigishwa be.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene ukorera kuri MIE Empire ku wa 9 Mutarama 2025, Rutayisire yitandukanyije n’ababa bishakira icyubahiro, agaragaza ko we iyo itaba intego ye.
Yagize ati: “Ngewe umurimo nkora, si ikiganiro mbwirwa ruhame. Ahantu mvuga imbwirwaruhame ni mu kiriyo kandi aho ntidukoma amashyi. Ahandi ni mu rusengero nigisha Abakristo, ariko na ho iyo bayakomye ndababwira nti ‘nimugabanye,’ kuko si cyo kiba cyanjyanye.”
Baganira, banakomoje ku bapasiteri bakunda gusaba abantu gukomera Imana amashyi bavuga bati: “Nimukomere Imana amashyi.” Rutayisire yagize ati: “Muhe Imana amashyi. N’ako sinjya ngakora, Imana ntikeneye ko tuyiha amashyi, irihagije rwose. Sinjya nsabira Imana amashyi. Iyo abantu bayakomye ndababwira nti ‘Nimugabanye twihute.’”
Nubwo atabikunda kandi abona ko bidakwiriye, avuga ko “Hari ababikenera.” Gusa nanone, abona ko icyo ari ikibazo gikomeye kuko usanga abakoma amashyi atari ko bahinduka ngo bave mu byaha: “Urabizi? Burya ikibazo cy’abapasiteri benshi, twabaye abakinnyi, mwe tubahindura abafana. Rero abafana baba bagomba kogeza.
Njye sinkenera abafana. Icyo Yesu yadutumye, mpora nanamusaba, yantegetse guhindura ubuzima bw’abanyumva, nta bwo yantumye kubagira inkomamashyi zange. No mu bimbabaza, ni ukubwira abantu ukabasubiriramo (ntibahinduke), kandi bakubwira ko ibyo wigisha babikunda.”
Kuri we, abakunda ko babakomera amashyi ntababona nabi cyangwa ngo yumve ko bakosa kuko ngo we atabikunda. Gusa na bo abagira inama yo kudatwarwa no gukomerwa amashyi, ngo bibagirwe ikiba kibajyanye imbere y’Abakristo. Mu gihe bagiye imbere bagamije gushimagizwa, baba babonye igihembo cyabo, ariko bakagombye kujyayo bagamije guhindura abantu babajyana mu gakiza.
“Ikibazo ni cya gihe ugera aho wibagirwa icyakujyanye kuri stage, kuba kuri stage bigahinduka intego, aho kuba serivise. Kujyayo bigasigara ari wowe bifitiye umumaro, aho kugira ngo bigirire abandi umumaro.”
Aha yavugaga ko iyo umuntu ashaka gushimagizwa akora ibishoboka byose abantu bakamukomera amashyi, nyamara icyo kikaba ari ikibazo kuko intego yakabaye iyo gutanga Ubutumwa Bwiza buhindura abandi.
Ntahangayikishwa n’uko abantu baba bamwanga, kuko ntibizamubuza kubigisha. Bakoma amashyi, batayakoma, icy’ingenzi ni ukubaha Ubutumwa Bwiza butuma bahinduka:
“Kunkunda no kuryoherwa nta we mbisaba, batanabimbwiye ntibyambuza kubaha serivise. Nubwo wanambwira ngo ndakwanga, uwo nkorera yambwiye ko n’umwanzi wange ngomba kumusabira umugisha.” – Dr. Antoine Rutayisire
Rev Dr Rutayisire ntiyigisha Ijambo ry’Imana agamije gukomerwa amashyi ngo abayakomye batahinduka, yifuza ko bahinduka gusa nubwo batamushimira