× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntirukora ibiteye isoni! Miss Keza Maolithia yifashishije Bibiliya yerekana umukunzi we kuri St Valentin

Category: Love  »  4 months ago »  Our Reporter

Ntirukora ibiteye isoni! Miss Keza Maolithia yifashishije Bibiliya yerekana umukunzi we kuri St Valentin

Keza Maolithia, wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2022, yizihije Saint Valentin ari mu buryohe bw’urukundo dore ko ari wo munsi yerekanye umukunzi we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, ubwo isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abakundana, Keza Maolithia yasimbukiye kuri Instagram ye ashyiraho amafoto amugaragaza ari kumwe n’umusore yihebeye ari we Cedric Rutazigwa ukora umwuga wo gufasha abantu gukora siporo.

Miss Keza yifurije uyu musore umunsi mwiza w’abakundan (St. Valentin), ayimwifuriza mu mitoma mitagatifu dore ko yifashishije igice cyose cyo muri Bibiliya kigizwe n’imirongo 13. Ni amagambo aboneka mu 1 Abakorinto 13:1-13 havuga neza uburyo urukundo ruhebuje.

Keza Maolithia, yabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2022 yegukanywe na Miss Muheto Divine. Amagambo yakoresheje asobanura urukundo, arashimangira ko ari umukristo byahamye aho yanahamije ko urukundo rudakora ibiteye isoni nk’ibyo bamwe bamwe mu rubyiruko cyane cyane abadakijijwe bakunze kwishoboramo kuri St. Valentin.

Reka tugaruke ku magambo Miss Keza yabwiye Cedric, aboneka mu 1 Abakorinto 13:1-13

"Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.

Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza;

Ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.

Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana.

Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.

Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo".

Keza hamwe na Cedric bizihije St. Valentin ya mbere nka couple

Keza niwe wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Muheto

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.