× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntijya yicisha abakunzi bayo irungu! lnjili Bora bagarutse mu ndirimbo bise "SAUTI MOJA"

Category: Choirs  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Ntijya yicisha abakunzi bayo irungu! lnjili Bora bagarutse mu ndirimbo bise "SAUTI MOJA"

Injili Bora ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya EPR-Gikondo/Karugira, yashyize hanze indirimbo bise "SAUTI MOJA".

Korali lnjili Bora, amateka yayo atangirira mu mwaka 1997 aho yatangijwe n’abaririmbyi 4 ariko kuri ubu bakaba baragutse cyane barenze abaririmbyi 100.

Kuri uyu 24 Mata 2024 ni bwo lnjili Bora yashyize hanze indirimbo bise "SAUTI MOJA". Ni indirimbo yakorewe mu gihugu cya Kenya mu rugendo ry’ivugabutumwa baherutsemo mu mpera z’ umwaka wa 2023.

"Sauti Moja" ije nyuma yi’ndirimbo nayo imaze iminsi mike Hanze bise "Harimo Yee". Ni indirimbo ifite amagambo meza ndetse yanakoze ku mitima ya benshi. lyi ndirimbo nshya ya Injili Bora iri ku muzingo wabo wa 6.

Usibye kuririmba, lnjili Bora igira ibikorwa bitandukanye cyane cyane bibanda ku ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, yaba mu itorero babarizwamo no mu yandi matorero ndetse n’aho bakenewe bahora ku rugamba nk’abasirikare ba Kristo. Si ibyo gusa kuko lnjili Bora bagira ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no gusura abarwanyi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Umunyamabanga wa lnjili Bora, Ndayisenga Desire, yavuze ko lnjili Bora "dufite intego y’ivugabutumwa, ibyo dukora byose tuba twifuza ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwagera ku isi hose yaba abamumenye, kubamumenye ni ukubakomeza ndetse no gusangira amakuru y’uru rugendo ndetse n’abataramenya Yesu tukababwiriza ubutumwa".

Yakomeje agira ati: "lcyo twabwira abakunzi bacu natwe turabakunda ati: "Kuririmba ni umurimo usaba imbaraga nyinshi, icyo tubasaba ni ukugira ngo badushyigikire mu bikorwa byacu dukora, dutegura, uko bashobojwe badushyigikira tugakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza".

Injili Bora ifite alubumu 6 arizo "Amasezerano","Heri","Mana Ndaje"," Nzakambakamba","Operation" na "Kapernaumu". lyi alubumu ya nyuma yakorewe mu gihugu cya Kenya mu ivugabutumwa lnjili Bora iherutsemo, hakaba hamaze gusohokaho indirimbo 3, hakaba hasigaye n’izindi zigera mu 10.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.