Umuvugabutumwa LeleDesire Ndamage akunze gusangiza abantu ijambo ry’Imana buri gitondo. Inyigisho ye y’uyu munsi iributsa abantu ko ababiba barira, bazasarura bishima.
(1Abami 17:8-16) 8 Bukeye ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti 9 "Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga." 10 Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati "Ndakwinginze nzanira utuzi two kunywa mu gacuma."
11 Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati "Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki." 12 Na we aramusubiza ati "Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nshigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire."
13 Eliya aramubwira ati "Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe.
14 kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ’Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’" 15 Nuko aragenda abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n’abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya. 16 Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.
Nshuti y’Imana, ubundi ubuze uko agira agwa neza. Uyu mugore w’umupfakazi nta ko yari kubigenza, kuko n’ubundi imbere ye, nta byiringiro byo kubaho yabonaga keretse kwipfira we n’umwana we. Icyakora, kuko yumviye icyo Eliya umuntu wera w’Imana yamubwiye, na we ntiyazuyaje, ahubwo akora uko yabwiwe na Eliya, bituma mu giseke cye kitaburamo ifu ndetse n’imperezo ye ntiyaburamo amavuta.
Mukundwa w’Imana, erega kumvira biruta ibitambo, kandi koko ukuboko kutarekura (kudatanga) biragoye ko kwabasha gusingira (kwakira). Nuko rero, iyo dukorera Imana dutanga ku butunzi bwacu, akenshi hari ubwo bitugora cyangwa bikatunanira, kuko rimwe na rimwe tubanza kubishira mu mibare, tugasanga bitari buvemo, nyamara tukirengagiza cyangwa tukibagirwa ko n’ibyo dufite, ari kubera Imana.
Ariko nyamara kandi, twasubiza amaso inyuma, tugasanga ibyo dusohora (dukoresha) birutaho kure ibyo twinjiza (twakiriye). Noneho rero, nta mpamvu yo kwiteranya n’Imana ngo ducumuzwe n’akamanyu k’umutsima, ahubwo ni dukore ibyo Imana ishaka, kuko ari ko kuyumvira, kandi koko kumvira Imana bizaduhesha kurya ibyiza byo mu gihugu. Imana idufashe.
NB: Ababiba barira, bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azagaruka yishima azanye imiba ye. Amen