× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BK Arena: Grace Room igiye gukora igiterane gikomeye ‘Your Glory Lord’ cyatumiwemo abaramyi b’ibyamamare

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

BK Arena: Grace Room igiye gukora igiterane gikomeye ‘Your Glory Lord' cyatumiwemo abaramyi b'ibyamamare

Grace Room Ministries iyobowe na Julienne K. Kabanda, yateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe “Your Glory Lord”, gifite insanganyamatsiko igendanye n’umwaka wa Rehoboth.

Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku byanditswe mu Itangiriro 26:22: “Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu". Iki giterane cy’umwaka wa 2024 kizabera muri BK Arena kuva ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024.

Kizahuza abaririmbyi n’abavugabutumwa bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, kikaba cyarateguwe ngo kizane impinduka mu buryo bw’umwuka, iterambere ry’ivugabutumwa, no gushyigikira umwuka w’ububyutse muri Afurika.

Igiterane kizitabirwa n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bazwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni igiterane gikomeye cyane ndetse benshi banyotewe no kucyitabira, ukaba ubibonera mu kuba abagera ku bihumbi 10 bamaze kwiyandiksha (imyanya yarashize). Abahanzi bazaririmba muri iki giterane harimo:

Bella Kombo (Tanzania):
Umuririmbyi ukomeye waririmbye indirimbo Mungu ni Mmoja afatanyije na Evelyn Wanjiru hamwe na Neema Gospel Choir, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 14 mu mezi 7 gusa kuri YouTube. Yanakoranye na Zoravo indirimbo Ameniona, ifite imibare y’abayirebye irenga ku nshuro miliyoni 4 mu mwaka umwe imaze isohotse.
Rene Patrick (Rwanda):
Umuririmbyi w’Umunyarwanda wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye Jehovah yafatanyije n’umugore we Tracy.
Zoravo (Tanzania):
Umuhanzi waririmbye indirimbo Neema Yako Yanitosha, ifite miliyoni 2.3 z’abayirebye mu mezi 11 imaze kuri YouTube. Afite n’izindi nka Majeshi ya Malaika.
Aimé Uwimana (Rwanda):
Umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Afite indirimbo nka Muririmbire Uwiteka yarebwe inshuro zirenga miliyoni 2.3, Jye Ndi Umukristo n’izindi.
Fabrice na Maya (Burundi):
Aba baririmbyi bafite indirimbo Muremyi w’Isi, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.5 mu myaka itanu imaze isohotse. Bafite n’izindi zakunzwe.
Haziyongeraho Grace Room Worship Team, itsinda rihimbaza Imana rikomoka muri Grace Room Ministries.
Igiterane kizaba gishingiye ku Ijambo ry’Imana rizatangwa n’abavugabutumwa b’intangarugero:
Julienne K. Kabanda (Rwanda):
Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministries ukomeje gufasha benshi gukura mu kwizera no kubatoza gusenga ni umwe mu bazagabura ijambo ry’Imana muri iki giterane.
Godman Akinlabi (Nigeria):

Umuyobozi w’Itorero The Elevation Church, uzwiho gutanga ubutumwa bwubaka nawe azabwiriza muri iki giterane kizamara iminsi ine, kizajya kiba ku masaha yo ku mugoroba muri BK Arena, ahantu hateguwe neza ngo hazakire imbaga y’Abakristo bazaza mu gitaramo.

Igiterane “Your Glory Lord”, ni ingirakamaro ku Bakristo bose bazakitabira, kuko aho bazaba bari muri BK Arena bazasenga, baramye, kandi bishimire imigisha y’Imana.

Grace Room igiye gukora igiterane cy’amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.