× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta mikino! Bishop Gafaranga yatumiye Gahongayire, Kibonge, Junior Giti, Chita, Mucoma na Sabin kumusabira aba-Subscribers

Category: Entertainment  »  15 March »  Jean d’Amour Habiyakare

Nta mikino! Bishop Gafaranga yatumiye Gahongayire, Kibonge, Junior Giti, Chita, Mucoma na Sabin kumusabira aba-Subscribers

Nyuma yuko umugabo uzwi nka Murungi Sabin ufite umuyoboro wa YouTube witwa Isimbi TV yujuje miliyoni y’abamukurikira (subscribers), mu birori byo kubyishimira byabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, umunyarwenya uzwi nka Bishop Gafaranga yamutumiye we n’inshuti ze ngo bamusabire abantu kumukurikira.

Abo yatumiye ku muyoboro we ‘Gafaranga na Murava’ afatanyije n’umugore we ni umunyarwenya ubifatanya no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rimwe na rimwe Clapton Kibonge, umuhanzikazi w’ikimenyabose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire nanone uzwi nka Dr. Alga, umusobanuzi wa firime ukomeye mu Rwanda uzwi nka Junior Giti, uwitwa Mucoma uba muri Amerika, umunyamakuru Chita n’umunyamakuru Murungi Sabin.

Dr. Alga wita Gafaranga umuhungu we ni we watangiye amusabira subscribers agira ati: “Ndakwinginze, kora subscribe, erega ni Ubuntu. Urakanda aho ngaho kandi ukurikirane ibiganiro byabo bihindura ubuzima bw’abantu benshi, ni ubuhamya bw’ibifatika, ni ukuri ntabwo uzahagirira umwuma. Kubashyigikira ni umugisha kuri wowe no kuri bo. Bwira umuturanyi wawe abwire umuturanyi we ashyigikire Bishop Gafaranga akora subscribe. Numushyigikira, nawe uzashyigikirwa.”

Clapton Kibonge uvuga ko akurikirana ibiganiro bya Bishop Gafaranga n’umugore we Murava buri munsi yagize ati: “Nge n’umuryango wange na Mama Nella turicara muri saro, tukareba ibiganiro bya Gafaranga na Murava tukumva turanyuzwe, tukunguka ubwenge, bwaba ubwo gukoresha muri iyi si n’ubwo mu buryo bw’Umwuka, tukumva tugiye mu Mwuka, indirimbo nziza bakaturamisha, ibiganro byiza byubaka, byose muge kuri channel ya Gafaranga na Murava muhabwe umugisha.”

Chita yagize ati: “Turabashimiye mwese, mukomeze mukurikirane ibiganiro bya Gadfaranga, turi mu mugoroba wo gushimra Imana.” Mucoma we yatunguwe cyane n’ibintu byuje ubwenge Bishop Gafaranga avuga mu biganiro akora akabishyira ku muyoboro we. Gusa Gafaranga we avuga ko ari impano Imana yamwihereye, kandi ko mu by’ubwenge azi ibyo avuga kuri YouTube ari 20%.

Junior Giti we yagize ati: “Mukurikire Gafaranga na Murava kuri channel yabo mukizwe.”
Umuyoboro wa Gafaranga na Murava ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 27. Ese waba urimo?

Bose bamusabiraga subscribe mu birori byo kwishimira ko Sabin yujuje miriyoni y’abamukurikira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.