× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Alfred Gatabazi wa AER yatorewe kuyobora akarere ka Afurika y’Iburasirazuba

Category: Ministry  »  21 May »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bishop Alfred Gatabazi wa AER yatorewe kuyobora akarere ka Afurika y'Iburasirazuba

Ubuyobozi bwa Alliance Evangélique au Rwanda (AER) bwatangaje ko Bishop Alfred Gatabazi, uyobora iri torero mu Rwanda, yatorewe kuyobora akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Region).

Aya matora yabereye i Nairobi muri Kenya, agaragaza icyizere cyihariye yahawe ku rwego rw’akarere karimo ibihugu birindwi.

Mu butumwa AER yashyize ahagaragara, bwagiraga buti: “Turashimira Imana kuri iyi nshingano nshya kandi ikomeye. Duhamagariwe gukomeza kumushyigikira mu masengesho, mu gihe agiye gutangira izi nshingano zo gukorera no guhuza itorero mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu kiganiro Bishop Gatabazi yagiranye na Paradise, yasobanuye uburyo yakiriye izi nshingano n’icyerekezo afite muri uyu murimo mushya.

“Ni inshingano y’Imana ikomeye”

Bishop Gatabazi avuga ko yakiriye izi nshingano afite umutima w’ishimwe n’ubwitonzi, ashimangira ko “Umurimo w’Imana autari uw’abantu, ahubwo ari igikorwa cyera gishingiye ku kwizera, kubaha no gukorera Yesu Kristo.”

Yongeraho ko kuba yaragiriwe icyizere cyo kwagurirwa imbago, ari ikimenyetso cy’uko Umwuka Wera akomeje kwagura umurimo, bityo abayobozi bakaba basabwa gukura mu bwenge, mu bwitonzi no mu bushishozi.

Inshingano eshatu z’ingenzi muri East Africa
Mu nshingano yahawe nk’umuyobozi wa East Africa Region, Bishop Gatabazi yatangaje ko hari inkingi eshatu z’ingenzi zizibandwaho:

1. Ububyutse bw’itorero: Guteza imbere ivugabutumwa rishingiye ku nyigisho z’Ijambo ry’Imana, kugarura umuriro w’Imana mu nsengero, no kongera ubumwe mu bayobozi b’amadini.

2. Kongera ubushobozi bw’abakozi b’Imana: Gutoza, guhugura no gushyigikira abakozi b’Imana kugira ngo bahagarare neza mu nshingano zabo.

3. Ubuvugizi no kubaka amahoro: Gukorana n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere kugira ngo bashakishe amahoro arambye n’uburenganzira bw’abemera Imana, by’umwihariko mu bihugu bifite ibibazo bikomeye nka DR Congo, Sudani y’Epfo n’ahandi.

“Abasaruzi ni bake, ibisarurwa ni byinshi”

Bishop Gatabazi yavuze ko bahisemo gutegura gahunda zihamye zo gukomeza gusarura imbuto z’umwuka, zirimo:
• Kohereza abavugabutumwa bashya n’abamisiyoneri mu duce tutaragerwamo n’ivugabutumwa.
• Amahugurwa ku basaruzi bahari kugira ngo barusheho kugira imbaraga, ubumenyi n’ubushishozi.

• Guteza imbere ububyutse bw’itorero ku rwego rw’Igihugu n’akarere, cyane cyane mu rubyiruko.
• Gukoresha ikoranabuhanga mu ivugabutumwa binyuze mu bitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, radiyo, televiziyo, n’amahugurwa yo kuri murandasi.

Ku kibazo cy’insengero zafunzwe mu Rwanda

Agaruka ku ngingo y’ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe mu Rwanda zitujuje ibisabwa, Bishop Gatabazi yavuze ko AER idaterera iyo, ahubwo:

• Ihurira n’inzego za Leta mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo insengero zujuje ibisabwa zibashe kongera gufungura imiryango.

• Itanga amahugurwa n’ibikoresho ku nsengero zigikeneye kubahiriza ibisabwa n’amategeko.
• Ihamagarira Abakristo gukomeza gushikama mu kwizera, no mu bihe bikomeye, binyuze mu matsinda y’amasengesho no gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana.
• Itegura uburyo bushya bwo guhuza abungeri n’intama zabo, harimo kwifashisha imiryango, gusengera mu ngo no gukoresha ikoranabuhanga.

Isabukuru y’icyizere n’inshingano

Bishop Alfred Gatabazi, umaze igihe ayobora AER mu Rwanda, yahawe izindi nshingano ku rwego rw’Akarere, aho azasigara ari ijwi ry’itorero ku rwego rwa East Africa, agafatanya n’abandi mu guteza imbere umurimo w’Imana, amahoro, n’ubumwe bw’abemera Kristo.

AER yasoje ubutumwa bwayo igira iti: “Congratulation Bishop Gatabazi.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.