× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta hantu na hamwe ’Anniversaire’ ivugwa neza muri Bibiliya! Kuyizihiza no kutayizihiza ni ikihe gikwiriye?

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nta hantu na hamwe 'Anniversaire' ivugwa neza muri Bibiliya! Kuyizihiza no kutayizihiza ni ikihe gikwiriye?

Ijambo Anniversaire, Birthday cyangwa Isabukuru y’amavuko, abantu hafi ya bose barayazi. Buri munsi haba hari ibirori by’umuntu uri kwizihiza itariki y’umunsi yavutseho kandi birashoboka ko nawe uri gusoma iyi nkuru uheruka kuwizihiza cyangwa ukaba uri kubyitegura.

Kuri uyu munsi ku itariki ya 18 Ukuboza 2023, uwitwa Dany Nanone, umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe na Rusine Patrick, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, bagize isabukuru y’amavuko. Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na we aherutse kugira isabukuru y’amavuko.

Ese birakwiriye kuyizihiza cyangwa ntibikwiriye? Buri wese afite uko yasubiza iki kibazo bitewe n’ibyo yize cyangwa se bitewe n’uko bitamushishikaje. Hari abashingira ku nkuru ebyiri zo muri Bibiliya zigaragaza abantu bagize isabukuru y’amavuko, ariko ntibakore ibyiza bituma na bo bareka kuyizihiza kuko itavugwa neza.

Ese wari uzi ko ari nta hantu na hamwe isabukuru y’amavuko ivugwa neza muri Bibiliya? Iyi nkuru yibanze kuri izo nkuru zivuga ku minsi mikuru y’amavuko ari bo Farawo na Herode. Aba bose nta kiza na kimwe bakoze. Ntigamije gufatira abantu umwanzuro ku cyo gukora hagati yo kuwizihiza no kutawizihiza.

Uwa mbere wizihije isabukuru y’amavuko ugaragara muri Bibiliya “Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyo kurya, ashyira hejuru hagati y’abagaragu be umutwe w’umuhereza wa vino mukuru, n’uw’umuvuzi w’imitsima mukuru”._Itangiriro 40:20

Kuri uyu munsi Farawo yavutseho yakoze ibirori, atekesha neza kandi asangira n’abagaragu be. Yanazamuye mu ntera umuhereza wa vino, amugira umutware mukuru wo gutegeka abandi bahereza ba vino.

Ku murongo wa 21 hagira hati: “Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe.” Ku murongo wa 22 ho haratangaje. Hagira hati: “Maze amanika umuvuzi w’imitsima mukuru, nk’uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.”

Kugera hano, uzirikane ko Farawo yishe umuvuzi w’imitsima amuciye umutwe. Ntiwibagirwe ko yishe umuntu kandi amuciye umutwe.

Uwa kabiri uvugwa muri Bibiliya wizihije isabukuru y’amavuko (anniversaire, birthday) ni Herode kandi ni na we wa nyuma.

“Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abararitswe, ashimisha Herode.”_ Matayo 14:6.

Kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko ya Herode, na we yari yatumiye abantu, yatekesheje neza kugira ngo asangire na bo.

Akimara kubona uko umukobwa we abyinnye neza bigashimisha abashyitsi be, yamubwiye ko aramuha icyo amusaba cyose, nubwo cyaba icya kabiri cy’ibyo atunze harimo n’ubwami.

Uyu mukobwa wa Herode yagiye kubaza nyina icyo asaba, nyina wangaga cyane Yohana Umubatiza amubwira icyo asaba. Yamubwiye iki? Dore uko ku murongo wa 10 havuga. Hagira hati: “Atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana._Matayo 14:10.

Nta handi hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaramo anniversaire ukundi. Icyo isabukuru y’amavuko ya Farawo ihuriyeho n’iya Herode.

1) Farawo na Herode bari abapagani. Ni bo bonyine bavugwa ko bayizihije. Nta Mwisirayeli cyangwa Umukristo n’umwe wo mu kinyejana cya mbere wizihije isabukuru y’amavuko ugaragara muri Bibiliya.

2) Bishe umuntu bamuciye umutwe kandi bamwicira mu birori.
Kwica umuntu w’inzirakarengane ni icyaha. Yaba Yohana cyangwa Umuvuzi w’imitsima, nta n’umwe wari ukwiriye gupfa.

Igituma bamwe bahitamo kutayizihiza bagendeye kuri izi nkuru

“Ibyanditswe byera byandikiwe kutwigisha” Abaroma 15:4. Kuba Imana yarandikishije muri Bibiliya ubugira kabiri umunsi mukuru w’amavuko, kandi ikaba yaragaragaje ibikorwa bibi byawukozweho ubugira kabiri, kandi ugakorwa n’abapagani, ni ikimenyetso cy’uko ukomoka kuri Satani.

Ibi bitekerezo bituma bamwe batizihiza isabukuru y’amavuko kuko ngo iyo Imana ishaka ko abantu bawizihiza, yari kuvuga aho wagenze nabi n’aho wagenze neza, cyangwa ikavuga umwe mu bwoko bwayo bwa Isirayeli wawizihije, cyangwa se Umukristo wo mu kinyejana cya mbere.

Ikindi, ni uko abantu bizihiza umunsi mukuru w’amavuko baba batazi ko bagendera ku bitekerezo by’Abagiriki ba kera bavugaga ko iyo uvutse hari imana muvukira rimwe. Iyo mana ngo aba ari iyo kuzakurinda mu gihe cyose uzabaho, bityo kwizihiza itariki y’umunsi wavutseho kikaba ikimenyetso cyo kuyiha icyubahiro.

Ukeneye kumenya uko Abagiriki bavugaga kuri iyi ngingo, wabishakira kuri Google, ukandikamo ijambo “The origin of birthday.” (inkomoko yo kwizihiza itariki y’umunsi wavutseho).

Ese koko birakwiriye kuyizihiza cyangwa ntibikwiriye?

Igisubizo wakiha ushingiye ku mahitamo yawe ayobowe n’ubumenyi ufite, ndetse n’intego wihaye yo gukorera Imana. “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira”._Abafilipi 4:8.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.