× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abisilamu batangiye Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan

Category: Ministry  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Abisilamu batangiye Igisibo cy'Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan

Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abisilamu mu Rwanda (RMC) bunejejwe no kumenyesha Abisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan cyatangiye uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024.

Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bisilamu, ni umwanya wo kurushaho gusenga, gufasha abatishoboye mu bikorwa bitandukanye, no kwegera Allah (Imana) cyane mu isengesho. Iki gihe kimara ukwezi kose.

Iby’iki Gisibo n’itariki yo gutangira kwacyo, byatangajwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, amenyesha Abisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko kiratangira uyu munsi, kikazamara ukwezi.

Muri iki Gisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan, Abisilamu aho bari hose barangwa n’ibikorwa by’amasengesho adasanzwe aho baba bahuriye hamwe (si abo mu Gihugu bose bahurira hamwe, buri musigiti uba ufite uko wabipanze), bakiyiriza ubusa, kugira ngo barusheho kwegera Allah (Imana).

Ku mugoroba bavuye mu nyigisho no mu masengesho, ni bwo bagira umwanya wo guteka, bagasangira amafunguro, bigendana no gukora ibikorwa by’urukundo.

Ku munsi wa nyuma w’Igisibo, haba ibirori bikomeye cyane ku Bisilamu, kandi n’abandi bantu bo mu yandi madini ntibahezwa ku bikorwa bimwe na bimwe. Bakora Umunsi Mukuru w’Igitambo cya Eid al-Fitr, gifasha Abisilamu gusangira n’abandi. Ibi ntibikorwa mu Rwanda gusa, ahubwo biba ku Isi hose, ahari Abisilamu.

Mufti w’u Rwanda, Shekh Hitimana Salim yaboneyeho kwifuriza Abisilamu bose kuzagira Igisibo kiza cyuje imigisha.

Ukwezi Gutagatifu kw’Igisibo ku Bisilamu kurangwa n’ibikorwa by’urukundo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.