× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristu bo muri Iran baboneye agahenge n’umugisha udasanzwe mu ntambara!

Category: Ministry  »  31 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristu bo muri Iran baboneye agahenge n'umugisha udasanzwe mu ntambara!

Nubwo intambara iri kubera muri Iran yazanye ibibazo bikomeye ku baturage, Abakristu baho bo bayifata nk’amahirwe mashya yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza.

Ibi byagarutsweho na Todd Nettleton, umwe mu bayobozi b’umuryango Voice of the Martyrs USA ushyigikira Abakristu batotezwa ku isi.

Todd Nettleton yavuze ko nubwo intambara yazanye ingorane nyinshi, hari uburyo Imana ikoresha ibihe nk’ibi mu buryo butunguranye.

Yasobanuye ko kuba ubuyobozi bwa Iran buhangayikishijwe cyane n’intambara, byatumye budaha agaciro gakomeye amatorero yo mu ngo (house churches), bityo bikorohereza Abakristu gukwirakwiza Bibiliya no kubwiriza ubutumwa.

Nubwo ingendo zinjira cyangwa zisohoka muri Iran zabaye ingorabahizi, Voice of the Martyrs USA yavuze ko yashoboye gukwirakwiza Bibiliya ibihumbi byinshi kuva intambara yatangira muri uyu mwaka.

Hari kandi itsinda ry’Abakristu ryabayeho mu buryo bwihariye, aho ryahungiye hamwe nyuma yo gusohorwa mu mujyi warimo imirwano, rigahitamo gukomeza kubana nk’itorero.

Nettleton yagize ati: “Bahinduye ibyo bihe nk’aho ari nk’inkambi y’itorero, bamara igihe basoma Ijambo ry’Imana, baramya kandi baterana inkunga.”

Yakomeje agaragaza ko muri ibi bihe by’akajagari, abantu benshi batangiye gutekereza ku buzima n’urupfu, bityo Abakristu bakabona amahirwe yo kubaganiriza kuri Yesu Kristo no ku buzima bw’iteka.

Nubwo hari ibibazo by’itumanaho bitewe no guhagarika internet, Nettleton yavuze ko Abakristu bo muri Iran basanzwe bamenyereye ibyo bihe, kuko no mu myigaragambyo yabaye mbere ubuyobozi bwari busanzwe bugabanya uburyo bwo guhanahana amakuru.

Ibi byatumye ibiganiro byinshi bikorwa mu buryo bwihariye, nko mu ngo cyangwa mu maduka ya café.

N’ubwo Abakristu bo muri Iran bahura n’itotezwa rikomeye, nk’uko bigaragazwa na Open Doors, igihugu kiri mu myanya ya mbere ku isi mu gutoteza Abakristu, benshi muri bo bagaragaje icyizere n’ishyaka ridasanzwe.

Nettleton yavuze ko nta n’umwe mu Bakristu bavuganye na bo wasabye guhungira i Burayi cyangwa muri Amerika, ahubwo bagize bati: “Iyi ni impinduka ikomeye mu by’umwuka kuri Iran. Turashaka kuhaguma, tukareba imbuto zizavamo.”

Abakristu bo muri Iran bagaragaza ko nubwo bahanganye n’intambara n’itotezwa, bafite icyizere gikomeye ku byo Imana ishobora gukora muri ibyo bihe bikomeye.

Basaba Abakristu bo hirya no hino ku isi gukomeza kubasabira, cyane cyane ngo babone amahirwe yo gukomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza no kuba abahamya beza ba Kristo muri ibyo bihe bikomeye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.