Abipiskopi ba Kiliziya Gatolika mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banenze umwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, basaba ababifitiye ubushobozi kubaka ibiraro bihuza abantu aho kuba ibibatanya.
Mu Karere ka Musanze muri Fatima Hotel habereye inama ihuriza hamwe Abashumba ba kiliziya gatolika
Kuwa 25 Mutarama nibwo habaye mu misa yo gusabira akarere amahoro ndetse no gusoza Inama y’Urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya Komite Ihoraho ihuriza hamwe abashumba ba Kiliziya Gatolika zo muri Afurika yo hagati (ACEAC).
Iyi Misa yitabiriwe n’abepiskopi barindwi ba Kiliziya Gatolika mu Karere, aho yaberaga kuri Katederali ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko icyifuzo cyabo ari ugushyigikira imbaraga mu bihuza abantu aho kuba ibibatanya.
Yagize ati “Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu, aho kugira ngo bashyireho inkuta zitandukanya abantu […] Icyemezo giherutse cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane kandi kidutera guhangayika kuko gishegesha ubuzima bw’abatuye ibihugu byacu cyane cyane abegereye imipaka.”
Yunzemo ati “Tukaba twifuza ko habaho kuganira maze hagashakwa ibisubizo bibangamiye imibanire myiza y’abatuye ibihugu byacu.”
Iri fungwa ry’imipaka ryagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rizitira abaturage bajyaga bakoresha inzira zihuza u Rwanda n’u Burundi bagiye gushaka serivisi zimwe na zimwe.
Mu kurushaho gushyira hamwe, kuri uyu wa Gatanu aba Bihayimana ba Kiliziya Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC, bagiye gusura inkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi icumbikiye impunzi z’abanye-Congo zahunze ubugizi bwa nabi, zikaba zimaze imyaka isaga 25.
Biteganyijwe kandi ko tariki ya 28 Mutarama uyu mwaka, Abepiskopi, abasaserdoti n’abakristu bo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari, bazahurira i Goma mu gitambo cya Misa yo gusabira amahoro akarere no kwifatanya n’abaturage bazahajwe n’intambara.