Muri iyi minsi, abantu bahahamutse nyuma yo kumva amajwi y’abo bari kwita abamarayika bane bavugiye munsi y’uruzi rwa Ufurate, uruzi ruvugwa muri Bibiliya mu bitabo 10, ni ukuvuga mu gitabo k’Itangiriro, Yeremiya, 1 na 2 Ibyo ku Ngoma, Gutegeka kwa Kabiri, Samweli, Yosuwa, 1 na 2 Abami ndetse n’ik’Ibyahishuwe.
Iby’abo bamarayika (abadayimoni) bane, byo bivugwa mu gitabo k’Ibyahishuwe (“Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate” Ibyahishuwe 9:14), kandi ni byo bari guhuza n’ayo majwi bagahahamuka.
Aho ni mu Ibyahishuwe 16:12, hagira hati: “Malayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.”
Uyu murongo, abitwa inzobere mu bya Bibiliya bahabuye abantu, bawuhuza n’uko uruzi rwa Ufurate ruherereye muri Asiya rukanyura mu bihugu birimo na Isirayeli, kuri ubu rumaze gukama ku kigero cya 80%, kandi koko amazi yarwo yari gukamishwa n’ibyari kuva mu rwabya Malayika wa gatandatu yari kuhasuka, mu nzabya zirindwi zivugwa muri Bibiliya, mu gitabo k’Ibyahishuwe. Urwa gatandatu ruzabanziriza urwa nyuma.
Gukama kwarwo biri mu byo bari kuvuga ko byatumye aba bamarayika bane basakuza. Mu Byahishuwe 9:14 hagira hati: “ribwira Malayika wa gatandatu ufite impanda riti ‘Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.’”
Ntawahakana ko bahabohewe kandi nibabohorwa bazakora ubwicanyi. Ku murongo wa 15 hakomeza havuga ko bazica ⅓ by’abatuye isi. Havuga ko uko gukama bizaba bitegura inzira abicanyi bazanyuramo.
Abanyamakuru bagiye bafata amajwi ateye ubwoba kandi y’amayobera ari kumvikana mu myenge y’aho uru ruzi rwamaze kuma, uvuye hejuru ugana hasi. Ese birakwiriye guhangayikishwa n’ibi, cyangwa umukristo akwiriye kwishima akanezererwa?
Dore impamvu udakwiriye guhangayikishwa n’ibi
Ibivugwa muri iki gitabo k’Ibyahishuwe ni ibyari kuzaba mu minsi ya nyuma, iminsi y’imperuka y’isi. Abizera Imana, bazi ko gusohora kwabyo ari byo bizatuma babona ibyasezeranyijwe. Mu gice cya 16:17 havuga ko nyuma yo gusukwa k’urwabya rwa nyuma byose bizaba birangiye.
Petero ni we wavuze icyo gukora kugira ngo hatazagira uterwa ubwoba n’ibiteye ubwoba bizaba mu minsi ya nyuma. “Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye (Petero 3:14).”
Ikindi kigomba gutuma uwo ari we wese ahangayika ni uko nta hantu handitse ko bazasakuza. Ese wabwirwa n’iki ko aya majwi atatunganirijwe muri sitidiyo? Kuri channel ya YouTube ya Rocky Entertainment bagerageje gucishaho ayo majwi.
Mu bisobanuro yatanze na we abikuye mu binyamakuru bitandukanye, yavuze ko abazicwa n’abo bamarayika bazaba bari kumwe n’abandi bantu miliyoni 200 bagendera ku mafarashi (ibi byo biri muri Bibiliya mu gitabo k’Ibyahishuwe), bibaye uyu munsi baba bangana na miliyari zigera hafi kuri eshatu.
“Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n’uwo munsi n’uko kwezi n’uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abantu (Ibyahishuwe 9:15).”
Ibivugwa muri Bibiliya mu gitabo k’Ibyahishuwe bizaba ntakabuza ariko ntibikwiriye gutera ubwoba uwizera.