× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta gitangaza kiruta kuba ufite ayo madeni angana atyo ariko ukaba uriho-Bishop Gafaranga

Category: Entertainment  »  4 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nta gitangaza kiruta kuba ufite ayo madeni angana atyo ariko ukaba uriho-Bishop Gafaranga

Habiyaremye Zachary uzwi nka Bishop Gafaranga, yagaragaje ko ibyo abantu bita ibitangaza nta ho bihuriye na byo, ahubwo ko bya bindi birengagiza ari byo bitangaza.

Uyu mugabo ufite iduka ricuruza imyenda we n’umugore we Anette Murava, abona ko na byo bitakwitwa igitangaza, ahubwo akavuga ko ibibazo bacamo (abantu bose) ntibibahitane ari byo bitangaza.

Bishop yagarutse cyane ku ndwara abantu barware zikabarembya, zimwe na zimwe zidakira, ariko bagahora bashyingura abatazirwaye, ibyo na byo akaba abyita ibitangaza bikomeye cyane abantu birengagiza.

Bishop Gafaranga agira ati: “Igitangaza si uko abantu bafite amafaranga, igitangaza ni ukuntu ubaho kandi ufite ideni rigera muri miriyari.”

Ibi byose kugira ngo abibwire umunyamakuru Julius Chita, Gafaranga yahereye ku Bbagabo bavugwa muri Bibiliya bemeye kuba nk’imbeba zikorerwaho ubushakashatsi, bakemera kwicwa, kujugunywa mu rwobo rw’intare, bagacibwa imitwe n’ibindi, kugira ngo bagaragaze ko nta cyo utakora ngo ukorere Imana, ariko kuri ubu pasiteri utaranakubitirwa Kristo yabavugaho akajya mu ndimi.

Yakomeje agira ati: “Iyo ubihuje, uhita ubona ko mu byago byose waba ufite, igitangaza ari uko ukibasha guhumeka, ukaba ukiri muzima, erega igitangaza si uko wishyuye amadeni, igitangaza ni uburyo ufite amadeni angana na miriyari ukaba ukiriho, igitangaza si uko wakize SIDA cyangwa Kanseri, igitangaza ni uburyo wowe ubizi neza ko umaze kugera mu irimbi inshuro 5, ugiye gushyingura abantu batarwaye indwara nk’izawe zidakira.

Iyo ngiyo iguhangayikishije, iyo ujya kurya ukumva ntubishoboye, igitangaza si uko wayikira, ahubwo igitangaza ni ni gute abantu batayirwaye bapfa.”

Gafaranga yongeye kubishimangira, ahamya ko igitangaza kirenze ibyo abandi batekereza: “Ni gute umwana ukunzwe, ufite ababyeyi, uvukiye ahantu heza barateguye byose, wa mwana mu muryango bampamagara nkajya kumushyingura nikoreye SIDA maranye imyaka 30, nkaba ngihumeka umwuka w’abazima?” icyo na cyo ni igitangaza.

Gusa Gafaranga ntanezezwa no kubona abantu bahura n’ibibazo, ahubwo avuga ko ari byo bitugira abantu koko, bikatwibutsa ko turi ku isi: “Ikimenyetso cyuko turi ku isi, ni ibibazo duhura na byo, ni uko iyo tubabaye twumva ari ibyacu gusa.”

Bishop Gafaranga yabivugiye kuri Isimbi tv

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.