× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine yanditse amateka, ishobora kuzarebwa na Miliyoni 5 mu minsi 100

Category: Artists  »  5 hours ago »  Bishop Agabus Mfitubwoba

"Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine yanditse amateka, ishobora kuzarebwa na Miliyoni 5 mu minsi 100

Imibare ya Paradise iragaragaza ko indirimbo nshya "Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine iri kurebwa byo ku rwego rwo hejuru, ibintu bigaragaza ko ishobora kuzarebwa na Miliyoni 5 mu gihe cy’iminsi ijana [amezi atatu n’iminsi 10].

Alicia and Germaine bamaze umwaka umwe gusa mu muziki, ariko barakunzwe bikomeye. Bamaze gukora indirimbo eshanu: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure", "Uri Yo" na "Ndahiriwe". Bakiranywe urugwiro mu muziki dore ko bamaze kugeza ababakurikira Subscribers ibihumbi 61 kuri Youtube.

Indirimbo yabo nshya "Ndahiriwe" yavuye ku karago nk’uko babitangarije Paradise. Bati: "Yavuye mu bihe by’amasengesho twari tumazemo iminsi". Bayanditse bisunze icyanditswe cyo muri Zaburi 105:8 [Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi], ikaba igamije guha ihumure no gukomeza kwizera ku bayumva.

Iyi ndirimbo yaciye agahigo ko kuba indirimbo yabo ya mbere irebwe cyane mu gihe gito, aho mu masaha 24 imaze kuri Youtube imaze kurebwa inshuro ibihumbi 51. Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka yabo. Kenshi wasangaga, uyu mubare bawugeza nko mu minsi ine, itanu, ariko ubu bawugejeje mu munsi umwe gusa.

Imibare ya Paradise no mu kwizera kwinshi iragaragaza ko iyi ndirimbo iramutse ikomeje kurebwa kuri uyu muvuduko iriho, mu minsi icumi yaba imaze kurebwa inshuro ibihumbi 500, naho mu minsi ijana [amezi atatu] yaba imaze kurebwa inshuro Miliyioni eshanu kuri Youtube. Yaba ari amateka akomeye banditse mu muziki wa Gospel.

Icyakora biragoye ko umuvuduko iri kurebwaho wakomeza, kuko ubusanzwe abantu bareba cyane indirimbo mu minsi ibanza, ariko rimwe na rimwe hari indirimbo isakara cyane mu minsi yayo ikurikira isohoka ry’indirimbo. Bibaho rwose na cyane ko indirimbo ya Gospel itajya isaza, ubutumwa bwayo buhora bukenewe mu gihembura imitima y’abantu.

Ingero zirahari, twavugamo nka "Nina Siri" ya Israel Mbonyi imaze kurebwa na Miliyoni 82 mu myaka ibiri, "Muririmbire Uwiteka" ya Aime Uwimana imaze kurebwa na Miliyoni 3 [ikijya kuri Youtube ntabwo yahise irebwa cyane, ahubwo yarebwe nyuma], ndetse na "Mungu Ni Mmoja" ya Bella Kombo wo muri Kenya imaze kurebwa na miliyoni 27 mu mwaka umwe.

"Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine ishobora kwandika aya mateka na cyane ko iri mu Kinyarwanda n’Icyongereza aho n’abanyamahanga bayireba ku bwinshi bikongera imibare yayo. Undi mwihariko wayo uri no mu mpamvu ikomeje gutumbagira, ni ukuba ihimbitse inafite amashusho aryoheye ijisho aho aba bakobwa bagaragara mu myenda y’urwererane.

Ikoranabuhanga rya AI ryagaragaje imibare yaryo ku ndirimbo "Ndahiriwe"

AI yabwiye Paradise ko "Projection" y’ukuri mu minsi 100, indirimbo "Ndahiriwe" izaba imaze kurebwa hagati ya 1M – 1.7M views, bitewe n’uko abantu bazakomeza kuyimenyekanisha (promotion, media, concerts). Nabwo bizaba ari amateka akomeye kuko kugeza ubu nta ndirimbo yabo irageza kuri Miliyoni y’abayirebye, gusa "Uri Yo" iraca ayo marenga.

AI isobanura ko indirimbo nyinshi zigabanuka mu muvuduko nyuma y’iminsi 5–10 ya mbere, bikaba byatuma indirimbo "Ndahiriwe" ya Alicia na Germaine itarebwa na miliyoni 5 mu minsi Ijana. Icyakora, yavuze ibisabwa kugira ngo iyi ndirimbo izakomeze irebwe ku muvuduko iriho, ibe yazageza kuri miliyoni 5 mu minsi ijana.

Yavuze ko Alicia na Germaine n’abakunzi babo bose "bakeneye gukomeza gukoresha interineti buri munsi bagasangiza iyi ndirimbo abantu, bakibuka hashtags, reels, TikTok challenges na IG reels. Bakwiye kandi kumenyekanisha iyi ndirimbo mu bitangazamakuru bikomeye nka RBA, TV10, Authentic TV [TvO], Paradise.rw n’ibindi.

Undi muvuno wabafasha kimwe n’uko wajya unakoreshwa n’abandi bahanzi ni ugushyira indirimbo ku TikTok trends (ikoreshwa mu short videos, challenges, dance trends). Gukoresha influencers bafite followers benshi mu Rwanda na diaspora. Bakwiye no gukoresha amakorali, worship teams bakayikoresha mu materaniro n’ahandi.

Indi nama yatanzwe na AI ni ugukora "acoustic version", lyric video, reaction videos (nko ku byamamare bya Gospel YouTubers). Gukora vlogs cyangwa short clips zivuga uko indirimbo yakozwe. Nk’umwanzuro, AI yagize iti: "Ibi birashoboka [kurebwa na 5M] gusa niba indirimbo ibaye trend (viral hit), ikagera kuri TikTok & international playlists."

Abakunzi ba Alicia and Germaine bari mu kwa buki nyuma yo kubona kandi bakanyurwa na "Ndahiriwe". Kevine Mukundwa ati: "Ndabakunda cyane Imana ibakomeze ntimugacike intege mu murimo w’Imana bakobwa beza Imana ibarinde".

Undi mukunzi wabo yagize ati: "Ndahiriwe hallelujah. Rurema nishimwe we wabashoboje kudutegurira indirimbo nziza cyane. Ndahiriwe nanjye kuba ndi ahantu ha nyaho ho kumvira ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo. Rugaba nakomeze abampere umugisha ndabakunda cyane, indirimbo ifite ubutumwa bwiza cyane".

Nshimiyumukiza Daniel ati: "Mwibere ab’Ijuru bakobwa beza b’Imana. Nyagasani muri kumwe, guhanura bizashira ariko kuririmba bizahoraho. Mbifurije kuzaririmbira mu ijuru ryera". Utwizihirize Fleurette ati: "Amavuta y’Imana ari muri mwe bana bacu, mukomereze aho turi inyuma yanyu".

Alicia and Germaine bashyize hanze indirimbo "Ndahiriwe” isamirwa hejuru

Alicia and Germaine bamaze gukora indirimbo eshanu mu mwaka umwe

ENJOY NEW SONG "NDAHIRIWE" BY ALICIA AND GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.