× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amadini asebya Gatolika yo ikayihorera ameze nk’udushyaka duto - Mutabaruka na KNC

Category: Entertainment  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amadini asebya Gatolika yo ikayihorera ameze nk'udushyaka duto - Mutabaruka na KNC

Abanyamakuru Mutabaruka Angeli na KNC (Kakooza Nkuliza Charles) bagarutse ku buryo bamwe mu bagize amadini mato bakunda kunenga Kiliziya Gatolika aho kwibanda ku nyigisho zabo gusa.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 1 muri Kanama, Mutabaruka Angeli yavuze ko Kiliziya Gatolika ari nk’ishyaka rinini, rishingiye ku mateka n’imbaraga rifite mu Gihugu no ku rwego rw’isi, bityo ngo kuba hari amadini mato ayivuga nabi, bimeze nk’udushyaka duto tuba dushaka kumerera amenyo ishyaka rinini.

Nubwo atabyemeranyaho na KNC, uyu munyamakuru yagize ati: “Sindumva umupadiri avuga ngo bariya Barokore cyangwa bariya bo mu yandi madini, ariko bo akenshi bahora banenga Gatolika. Hari n’aho bavuga bati ‘Bikira Mariya se bakura he ko yagiye mu ijuru?’”

Icyakora, mu bwumvikane bwabo bahurije ku kuba Bikira Mariya akwiriye kubyazwa amafaranga mu Rwanda mu gihe abantu bagikomeje kugana i Kibeho bavuga ko ari ku butaka butagatifu.

KNC, yavuze ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ibintu byemejwe na Kiliziya Gatolika, bityo kuba abantu bahasengera kandi bakahatangira amaturo atari igitangaza. Yagize ati: “Twe Bikira Mariya yaradusuye mu Rwanda, aboneka i Kibeho. Ese tubure no kumubyaza amafaranga?

"Ntituyasaba, abantu barayazana ubwabo kuko bemera (ibyabaye) kandi buri mwaka harimo n’abanyamahanga baza mu Rwanda baje gusengera i Kibeho.”

Mutabaruka yongeyeho ko urugendo riva i Kigali rugana i Kibeho rushobora gufata amasaha atanu, ariko abantu ntibibabuza kuhagera.

Yavuze ko abantu benshi, harimo n’abanyamahanga, bajyayo kuko bizwi ko Bikira Mariya yahabonekeye, ibyo rero bikaba bigomba kubyazwa andi mafaranga, abantu bakiga ku buryo bajya bakora ubucuruzi bagendeye ku kuba hasurwa n’abantu benshi, bagendeye kuri iryo bonekerwa.

By’umwihariko, Mutabaruka yakebuye amadini cyangwa amatorero anenga cyane Kiliziya Gatolika, aho kwibanda ku nyigisho zayo. Yagaragaje uko bamwe mu bayobozi b’amadini mato bagira uruhare mu kunenga Gatolika, mu gihe bo bavuga ko ari ugushyira ku karubanda ibyo batumva kimwe.

Ariko KNC na Mutabaruka basanga ibyo bidashobora kuyihungabanya kubera uburemere n’ubunararibonye bwa Kiliziya mu mateka.

KNC na Mutabaruka Angeli bakorana kuri Radio & TV 1 mu kiganiro Izuba Rirashe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.