Dj Brianne uherutse kubatirizwa mu mazi menshi ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024, yavuze ko akunda Yago nk’inshuti ye ndetse ko anamusengera ngo ave mu bibazo arimo birimo no kwibwa umuyoboro wa YouTube.
Mu minsi mike ishize ni bwo ibibazo by’umunyamakuru witwa Nyarwaya Innocent wamenyekanye ku izina rya Yago mu itangazamakuru ryo ku mbuga nkoranyambaga no mu buhanzi nka Yago Pon Dat, yatangiye kugira ibibazo by’abantu bamurwanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kugera ubwo yibwe umuyoboro we wa YouTube wa Yago Tv Show yanyuzagaho ibiganiro, uwawibye akaza kuwuhindurira izina, akawita Mr. Give Away, ibyatumye Yago atanga n’ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne, umunyamakuru wo ku Isibo FM, umu deejay wabigize umwuga, akaba Umukristo mu Itorero rya Elanayo Pentecost Blessing, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024 abazwa uko abanye na Yago, yavuze ko amukunda cyane nk’inshuti babanye kandi ko amusengera ku Mana ngo imuhe gutuza, ndetse ko nibiba ngombwa azamutangira icyifuzo mu rusengero na ho bakamusengera.
Dj Brianne yagize ati: “Yago ndamuzi, muzi ari inshuti yange. Hari ubwo mba numva namuhamagara, kuko umuntu uri muri ibi bintu aba ari wenyine, akirwanaho, akabona ko nta n’umwe umuriho, ku buryo yanakwiyahura. Nge Yago ndamukunda, simwanga kandi ndanamusengera.”
Yakomeje avuga ko no kumusengera ari wenyine bidahagije agira ati: “Nge uretse kuba nakwicara nkamusengera, nkanamutangira icyifuzo mu rusengero bakamusengera, nta kinndi namukorera rwose ngo mufashe.”
Nk’umuntu wakiriye agakiza, Dj Brianne yagiriwe inama yo kwiyunga na Yago ku bibazo baba bafitanye, bituma Dj Brianne avuga icyo bapfuye, arenzaho ko we ubushake bwo kwiyunga abufite kandi ko abugaragaza, akomeza gushimangira iri jambo ngo: “Nge ndamusengera.”
Ikibazo cya Dj Brianne na Yago cyatangiye uku: “Nge yago ndamukunda ariko hari ahantu yigeze kurengera, nsaba Imana nti Mana uzahe Yago ibimukwiriye kandi nzabiboneshe amaso yange. Yaravuze ngo nta bana nitaho, ngo amafaranga abaterankunga mumuha ayanywamo inzoga. Abaterankunga bamwe baragiye kuko bumvaga ko amafaranga bampa nyanywera. Ubu abasigaye ni abari bafite umutima wo gufasha, ni bo bamfasha gusa.”
Dj Brianne yagarutse ku gihombo byamute agira ati: “Mu muryango wacu dufitemo abana 74, ubu abana bishyurirwa n’abandi bantu ni 34, abandi bose bari ku mutwe wa Dj Brianne. Ni uko umuntu aba akorera Imana, kandi iyo ukorera Imana ntiwabura gufasha abantu kuko abagufashaga babivuyemo.”
Yago na Dj Brianne bafitanye ubucuti bw’igihe kirekire, ariko hari icyizere cy’uko bizakemuka vuba nk’uko Dj Brianne akomeza kubigaragaza avuga ko nta kibi amwifuriza.
Dj Brianne akunda Yago nk’inshuti kandi akamusengera