Kuri ubu umuramyi Philemon Byiringiro uherutse gusohora indirimbo "Irimbishe" ari mu mashimwe aremereye nyuma y’uko akomeje kwakira ubutumwa bw’abamubwira ko indirimbo ze zabahinduye nk’abana bato mu buryo bw’Umwuka.
Muri Matayo 18:3 hagira hati: "Arababwira ati ’Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru."
Kuba umwana mutoya Yesu yavugaga si ugusubira bwana mu guhagararo ukaba wava kuri metero 1.80 ugasigarana 60 cm, si ukuva ku biro 100, yewe si no gusigarana uruhu runyerera nk’urwakana (hahandi umuntu yakunyereraho akagwa, gusa aha ho hari ubwo umuntu yibira muri Kristo wese agatemba itoto nk’iry’uruhinja). Aha Yesu yavugaga kugira umutima mwiza uzira imbereka, utagira inzika nk’uko abana batoya bameze.
Aganira na Paradise, Philemon ubwo yabazwaga ku kintu gikomeje kumutungura muri kariyeri ye ya muzika yagize ati: "Nkomeje gutungurwa n’abantu bambwira ko izi ndirimbo zanjye zibakora ku mutima;
Zabahinduye bashya zibasiga bameze nk’abana batoya mu buryo bw’Umwuka, zibigisha urukundo rw’Imana, zibangisha inzangano, zibomoraho amahage mbese zibagira bashya ndetse bamwe zibibutsa kumanura intwaro (abari barabitse Bibiliya ubu barasoma ijambo ry’Imana).
Philemon Byiringiro amaze iminsi mikeya asohoye indirimbo nshya Yise "Irimbishe". Iyi ndirimbo nziza yibutsa buri wese ko akwiriye kuzinjira mu rwambariro rw’abera.
Philemon ati: "Nashakaga kubwira abantu ko dukwiye kwitegura Yesu Kristo Mesiya uzagaruka gutwara itorero kandi ko dukwiye guhora twiteguye. Iyo usomye muri Bibiliya ubona ko Ijambo ry’Imana ridusaba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Mesiya azagarukira. Niyo mpamvu dukwiye guhora twiteguye.
Ni nde wabwiraga muri iyi ndirimbo? Ubwo yabazwaga Iki kibazo, mu mvugo ya gihanga ati: "Ubutumwa burareba abantu bose kuko inkuru ya Yesu Kristo ikwiriye kwamamara hose. Naza azatwara abamwiteguye neza."
Philemon Byiringiro ni umuramyi ubirimo neza akaba umukristo wa ADEPR Sgeem. Ni umuririmbyi ukomeye wa Naioth Choir ADEPR Sgeem imwe mu makorali akunzwe mu mujyi wa Kigali ikaba iherutse gukora igitaramo cy’amateka cyabaye tariki ya 02 Ugushyingo 2025.
Philemon Byiringiro ni umwe mu baririmbyi Kristo akoresha iby’ubutwari binyuze mu ndirimbo. Azwi mu ndirimbo: Ndagukunda, Unyigishe, Bugufi bwawe n’izindi".
Irebere iyi ndirimbo ’’Irimbishe’’ nawe uhinduke nk’umwana muto