Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri salle ya HVP Gatagara, Niyonkuru Innocent na Mugabekazi Pascaline, bakomereje mu rusengero rwa ADEPR Paruwase Cyarwa, aho basezeranye kuba umubiri umwe, abashumba babahesha umugisha.
Abakristo n’abakozi b’Imana bari aho, basanganywe akanyamuneza kadasanzwe ku bw’abageni babo, dore ko ubukwe bwa Niyonkuru bwari butegerezanyijwe amatsiko menshi, aho yagiye mu murwa mukuru w’igihugu azana Mugabekazi Pascaline asize ab’i Huye.
Ibyishimo bivanze n’amashimwe n’impundu ni byo byaranze ibirori mu gihe cyo guhamya isezerano mu rusengero rwa ADEPR Paruwase Cyarwa.
Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, aho ababyeyi, inshuti n’abaririmbyi ba Korali Ebenezer ya ADEPR Cyarwa Tumba mu karere ka Huye, baherekeje Niyonkuru Innocent - umwe mu batoza b’indirimbo muri iyi korali, mu muhango wo gusaba no gukwa umukobwa yihebeye, Mugabekazi Pascaline uririmba muri Korali ya Isooko y’Amahoro ya ADEPR Kamashashi Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Muri uwo muhango washimishije benshi, aba bombi bihitiyemo amagambo meza aryoheye amatwi, bayakuye mu gitabo cya Abaheburayo 6:14 havuga ngo: “Ni ukuri no kuguha umugisha nzawuguha, kandi no kukugwiza nzakugwiza.”
Nk’uko Paradise yabitohoje, umwe mu baririmbyi ba Korali Ebenezer yavuze ko ubukwe bwari burimo ibyishimo byinshi kandi bungutse andi maboko muri korali, bigaragaza umubano n’ubufatanye mu murimo w’Imana.
Niyonkuru Innocent yagize ati: “Umunsi wageze, niyemeje kuzarya iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani ndi hamwe n’urubavu rwange ari rwo Pascaline Mugabekazi. Tuzafatanya kubaka umurimo w’Imana muri Korali Ebenezer.”
Korali Ebenezer imaze kuba icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Cyarwa, aho ishyingira abasore n’inkumi babarizwamo, ndetse ikajya inafasha mu guhuza no gushyigikira abashakanye mu makorali atandukanye.
Niyonkuru Innocent yambikanye impeta na Mugabekazi
Imana izabubakire, muzabyare hungu na kobwa, muzahorane amata kuruhimbi, Amen!
Urugo ruhire muryango mwiiiiza imana izabubakire rukomere ibakomereze amaboko ndabakunda
wari agahungu keza kamaringushyo Imana ihere uyu munsi ikunezeza imvi zizarinde ziba uruyenzi mwana wanjye ndagukunda n’Imana irabizi twabanye neza Pascaline ntazatume akamwenyu kawe kagenda
Urugo rwiza bageni beza, innocent ndakwibuka pasteur,nsuhuriza umukazana mugenzi wange uti karibu mumuryango mugari 💕💞💕💞💞💞💞💞