Umugabo Rukundo Arnold wamenyekanye cyane mu mwuga wa sinema nka Shaffy muri filime "Ntaheza h’isi", yavuze ku rugendo yaciyemo mu buzima, no mu rugendo rwe rwa sinema rutamworoheye na gato akaba avugako n’ubu rutoroshye ariko afite icyizere.
Mu kiganiro Shaffy yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro "Inkuru yanjye" gica kuri shene ya Youtube yitwa Gerard Mbabazi, yagarutse ku matekana ashaririye yanyuzemo mu rugendo, nk’aho bamburwaga kandi ibyo bakoze byatanze umusaruro, kubura project bya herere, n’ibindi byinshi.
Yagize ati; "Hari umumama wari ukomeye, twakorana filime, niwe twahisemo kutubikira amafaranga kuko ni we wari wishoboye. Nacururizaga mu isoko rya Kamembe, igikombe nari mfite cyarimo CD zuzuye ndakirangiza bampa n’izindi nasubiyeyo njyanye 200,000 Frw. Byaje kurangira uwo mumama adukujeho ngo koperative yarahombye turumirwa.’’
Yakomeje n’inkuru y’ukuntu yagiye agorwa n’urugendo rwa sinema aho ati; "Nigeze kwandika filime, nandika ko umuhungu azakundana n’abakobwa babiri icyarimwe bikarangira abateye inda bombi. Byaje kurangira koko anabateye inda mu buzima busanzwe, filime ihita ihagarara kuko barebanaga nabi cyane nta n’umwe washakaga kuba aho undi ari, project ihita ihagarara gutyo’’
Yakomeje avuga ukuntu uru rugendo rutari rworoshye na gato, nk’ukuntu inkubiri y’abantu bapirataga filime nayo yamusubije inyuma, nukuntu yigeze gushora miriyoni 7 arashya, gusa avuga ko yizera Imana kandi ko imufiteho umugambi, kuko we ubwo yihamiriza ko yiboneye Imana n’amaso ye mu bintu byose yanyuzemo.