Nice Ndatabaye na Nshuti Bosco ni abaramyi bamaze kwandika izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Nice Ndatabaye ni umuramyi w’umunyarwanda utuye muri Canada , akaba ari na ho yatangiriye umuziki aho indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018. Uyu muhanzi Nice ugiye gukorera igitaramo muri Indianapolis nk’uko Mwuka Wera yabimusabye.
Kuwa 10 Nyakanga 2024 ni bwo yashyize hanze indirimbo nziza yafatanije na Nshuti Bosco" Ntahinduka ".
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku izina rya Nice Ndatabaye agiye gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Indianapolis nk’uko Mwuka Wera yabimusabye.
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, Nice Ndatabaye yacyise Intimate Worship. Kizaba ku wa 18 Kanama 2024, aho kwinjira bizaba bisaba Amadorali 30 na 50.
Mu kiganiro uyu muramyi aherutse kugirana na Paradise, yatangaje impamvu yahisemo gukorera iki gitaramo muri Indianapolis agira ati: “Imana ni ho yahisemo ko dukorera. Byanjemo, nahoze mbisengera, nsengera aho twategurira igitaramo Intimate Worship ku nshuro ya kabiri, numvira icyo Umwuka ambwiye cyo kugikorera muri Indianapolis.”
Yavuze ko yumviye ubushake bw’Imana, ko nta kindi gihambaye cyabiteye kitari bwo. Muri iki gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro nk’umuhanzi, Nice Ndatabaye yatangaje ko kizafatirwamo n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.
Yakomeje agira ati: “Iki gitaramo tuba dufite live recording (gufatiraho amashusho). Tuzahakorera album yacu ya kabiri ikorewe muri iki gitaramo cya Intimate Worship mu buryo bwa live recording. Zizaba zirimo iz’amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya, kandi abakozi b’Imana tuzafatanya turimo kubitegura.”
Nubwo iyi album yayise iya kabiri, Nice Ndatabaye azaba ari gukora kuri album ye ya gatatu. Yabisobanuye agira ati: “Iyi album ku bwange izaba ari iya gatatu, ariko mu buryo bw’iki giterane ni iya kabiri, kuko Imana yanshyize ku mutima icyo gitaramo ngarukamwaka.”
Uyu muramyi azwi mu ndirimbo zamamaye zirimo iyitwa Imigambi Yawe, Ayi Mana y’Ukuri n’izindi. Nice Ndatabaye yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri.
Nshuti Bosco ni umuramyi w’umuhanga wampamaye mu ndirimbo nka " Muri Yesu","Yanyuzeho" ndetse akaba n’umuririmbyi w’imbere muri korali Siloam
Nice Ndatabaye ni umwe mubahanzi bahagaze neza