× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nibavuga ko Antoine Rutayisire ari intagondwa azemera – Ibintu bitatu yiteguye gupfira

Category: Pastors  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nibavuga ko Antoine Rutayisire ari intagondwa azemera – Ibintu bitatu yiteguye gupfira

Rutayisire wahoze ari umushumba mukuru w’Itorero Angilikani Paruwasi ya Remera, ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangaje ko hari ibintu bitatu yakwemera gupfira kandi bakabimwitira intagondwa ntagire ikibazo.

Ni mu kiganiro uyu mupasiteri wavutse mu mwaka wa 1958 akaza guhagarika inshingano zo kuba umushumba mukuru wa Paruwasi ya Remera ku wa 4 Kamena 2024 yavugiye mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, agamije kwigisha icyafasha imiryango kugira ibyishimo.

Muri icyo kiganiro yatangaje ko abamwita intagondwa bashingiye ku mahame agenderaho yemeranya na bo ashingiye ku gisobanuro cy’ijambo intagorwa risobanura umuntu uba ugendera ku mahame ntakuka ku buryo ashobora no kuyazira.

Rutayisire asubiza iki kibazo “Ibyo bagushinja by’uko uri intagondwa bigutwara iki?”, yagisubije agira ati: “Ndabihakana se? Wari wumva mbihakana? Nange ndabyivugira. Niba ngendera kuri aya mahame, sinshobora gusimbuka ngo nge hirya no hino.

Muri Yesu rwose nge ndi intagondwa, uzavuga ko Antoine ari intagorwa, ko ngira umutwe munini, … nta bwo ngewe ngira umutwe munini, mba mu buzima bunezeza Umwami wange, kandi kunezeza Umwami wange bishobora kurakaza isi.”

Ibi ni byo bituma yemeranya n’abamwita intagondwa kimwe n’uko na Yesu ubwe yiswe intagondwa bikagera nubwo yicwa. “Nk’uko na we yavugagaga ati ‘Ibyo Data ashaka ni byo nkora.’ Hanyuma isi ikarakara ikamubamba, ngewe rwose uzavuga ko ndi intagondwa nzabyemera. Habaye n’icyatuma mbipfira nabipfira.”

Kuba yapfira ibyo gukurikira amahame ya Kristo, Antoine yasobanuye neza ibintu bitatu byatuma yemera gupfa na byo birimo. Ibyo bintu ni Umwami Yesu, Igihugu n’umuryango we. Yabisobanuye neza mu magambo ye:

“Hari ibintu bitatu bishobora gutuma mbipfira. Umwami wange. Uvuze uti ‘Abantu bizera Yesu uyu munsi turababamba’, rwose nakwizanira sinakwihisha, sinamwihakana naza bakambamba.

Umbwiye ngo tuge hamwe tugambanire Igihugu, nakubwira nti niba muri bwice abatarakigambanira nimushyiremo nange mfe. Nta bwo nakigambanira kuko Igihugu nge nk’umutambyi biri mu nshingano zange kugisengera, kuko Imana yaravuze iti ‘Aho nzabajyana hose muge muhasabira umugisha kuko mu mugisha waho ni ho muzabonera umugisha.’

Icyagatatu ni umuryango wange. Ndi umutwe w’umuryango wange, ugiye kuwukoraho wamperaho.”

Nyuma yo kubisobanura yabitanzeho umwanzuro anagaragaza ibyo bamwe bahitamo gupfira we atapfira agira ati: “Ibyo ni byo byonyine napfira kuko sinapfira amafaranga, sinapfira kwinezeza,… ariko ibi bitatu umuntu abigeraho ashaje, ibyo by’amafaranga ni byo wageraho ukiri muto. Nahitamo mukantera amabuye ariko Umwami wange akanezerwa.”

Antoine Rutayisire afatwa nk’umuntu ukomeye mu ivugabutumwa mu Rwanda kuko yaritangiye kera cyane ahagana mu mwaka wa 1990, akaba yaragiye muri uyu murimo aretse akazi k’ubwarimu yakoraga.

Yigisha inyigisho zikubiyemo ubutumwa busaba abantu kurushaho kwegera Imana, kwicisha bugufi, akanavuga ukuri kwinshi cyane ari na ko gutuma bamwe bamwita intagondwa nubwo na we abyemera kuko aba yakoresheje Ijambo ry’Imana Bibiliya.

Antoine Rutayisire usengera muri Angilikani arangwa n’ukuri kwinshi gushingiye ku Ijambo ry’Imana

Antione Rutayisire ari kumwe n’umugore we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.