× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ukuva i Kusi bajya i Kasikasi: Nyuma yo gukorera ivugabutumwa mu Gashyekero, Korali Horeb itegerejwe i Muhoza

Category: Choirs  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni ukuva i Kusi bajya i Kasikasi: Nyuma yo gukorera ivugabutumwa mu Gashyekero, Korali Horeb itegerejwe i Muhoza

Bamwe bumva ijambo ry’Imana abandi bakaryumvira. Gusa icyo Imana idusaba si ukuryumva gusa ahubwo irashaka ko turyumvira ndetse tugakora iby’iryo jambo.

Kubara 35:5 Hanyuma Imana ibwira umukozi wayo Mose iti "Kandi inyuma y’iyo midugudu muzagere intambwe igihumbi iruhande rw’iburasirazuba, n’izindi igihumbi iruhande rw’ikusi, n’izindi igihumbi iruhande rw’iburengerazuba, n’izindi igihumbi iruhande rw’ikasikazi, imidugudu iri hagati. Inzuri zo ku midugudu yabo zigerwe zityo.".

Iyo Imana ibasabye kuzenguruka inkike z’i Yeriko bucece barabikora, yabasaba kwitwaza ibibindi bazunguza imuri bakabikorana umutima utuje, bakunda kuririmba indirimbo ivuga ngo "Tuzayikorera bikomeye cyangwa byoroshye". Isengesho ryabo uzarisanga mu ndirimbo ya 169 mu gitero kigira kiti" Mana, nkuko Wafashaga basogukuruza, niko natw’ uzadufasha mu myak’irimbere.".

Korali Horeb igizwe n’abanyeshuri b’aba Pentecote biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikundo (CEP UR Gikondo Campus) ndetse n’abize muri iyi Kaminuza aribo bitwa aba Postes. Ni Korali yiyemeje kuvuga ubutumwa hirya no hino mu gihugu,h aba mu mujyi ndetse no mu cyaro nk’uko umuririmbyi wa 414 mu nkikirizo yaririmbye ati "Tugende mu misozi, tubabwir’ ibyaYesu, maze, na bo bakizwe, be kujya mu muriro".

Nyuma yo gukorera ivugabutumwa mu itorero rya Gashyekero mu gitaramo bari batumiwemo na Korali Itabaza, Korali Horeb igiye kwerekeza mu rurembo rwa Muhoza, Paroisse ya Gatonde, itorero rya Gatonde mu giterane cy’ububyutse nk’uko Paradise.rw ibikesha umuyobozi w’iyi Korali Bwana Micomyiza Sylivin.

Yagize ati "Kuri ubu Korali Horeb turashima Imana yabanye natwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa ry’indirimbo twakoreye ADEPR Gashyekero kuri uyu wa gatanu ku mugoroba, aho benshi bahembutse mu bugingo abandi bakakira agakiza,natwe ubwacu nka Korali turushaho kwakira amavuta mashya".

Yakomeje agira ati "Korali Horeb dukomeje ivugabutumwa, aho kuri iki cyumweru le 02/07/2023 tuzaba turi mu rurembo rwa Muhoza, Paroisse ya Gatonde mu giterane kinini cy’ububyutse. Twizeye ko iyaduhamagaye izatujya imbere tugakoreshwa nayo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo buhindura imitima y’abantu".

Yasoje ashimira cyane abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti za Korali Horeb bakomeje kubaba hafi mu murimo w’Imana. Yasabiye umugisha abantu bose bakomeje gufasha iyi korali mu bikorwa bitandukanye by’umurimo w’Imana.

Korali horeb yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza buhembura ubugingo. Mu mwaka wa 2022 yasohoye amashusho y’indirimbo nziza ya Pentecote bise "Umwuka wera", iyi ikaba Indirimbo zikubiyemo ubutumwa bugaragaza ishusho y’umumaro w’umwuka wera mu itorero rya Yesu Kristo .

Nyuma y’iyi ndirimbo, korali Horeb yasohoye indi ndirimbo bise "Yararenganye", nayo ikaba ikubiyemo ubutumwa bugaragaza uko Kristo yemeye kurengana akicisha bugufi agashenjagurwa kubw’ibyaha byacu kugirango tubone ubugingo.

Izi ndirimbo zikaba ziyongera ku zindi zirimo "Dushingiye". Niba hari indirimbo yacuranzwe ndetse igahabwa icyicaro mu mitima ya benshi ni iyi ndirimbo. Ni indirimbo yibutsa abantu kugirira icyizere Imana bitewe n’Imirimo Imana yakoze mu bihe byatambutse.

Hari nk’igitero gikubiyemo ubutumwa bw’umwihariko aho igira iti" Hari igihe ubona byagucikiyeho ukagirango Imana yarakwibagiwe cyangwa se ukagirango yatinye ibibazo byawe, ooya, iyo aba ari byo ntiyari guca inzira mu nyanja itukura, humura ntiyari gukiza Daniel za ntare, humura ntiyari kuritura inkike z’i Yeriko komera!!!

Ibyamamare bitandukanye byakomeje bugaragaza ko bikunda iyi ndirimbo ndetse usanga abakunzi ba Gospel bakunda kuyisaba ku maradiyo atandukanye. Paradise.rw turakomeza kubakurikiranira amakuru y’uru rugendo rwa Horeb choir ikemeje kwerekwa urukundo.

Korali Horeb itegerejwe i Muhoza mu giterane cy’ububyutse
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA HOREB CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

You are doing a great job. Blessed be your endeavors!!

Cyanditswe na: Enock BYIRINGIRO   »   Kuwa 30/06/2023 14:55

Nkunda indirimbo ya Korali Horeb yitwa tuzayikorera bikomeye cyangwa byoroshye.

Cyanditswe na: Enfant de Dieu  »   Kuwa 30/06/2023 13:45

Paradise.rw murakoze cyane,Korali Horeb turayikunda igira indirimbo nziza cyane

Cyanditswe na: Mugabo Joel  »   Kuwa 30/06/2023 13:36

Iki ni igihe cyo gukora umurimo wa Kristo.
Bravo, Horeb Choir.

Cyanditswe na: Enfant de Dieu  »   Kuwa 30/06/2023 13:33

Iki ni igihe cyo gukora umurimo Kristo yaduhamagariye.
Bravo, Horeb Choir

Cyanditswe na: Enfant de Dieu  »   Kuwa 30/06/2023 13:31