× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miliyoni 10 Frw niyo azahembwa uzegukana irushanwa ryo kuririmba rya RSW Talent Hunt 2023

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Miliyoni 10 Frw niyo azahembwa uzegukana irushanwa ryo kuririmba rya RSW Talent Hunt 2023

Mu gihe habura uminsi umwe gusa ngo amarushanwa yo kuririmba ya Rise and Shine Telent Hunt (RSW Talent Hunt) atangire, ubuyobozi bwa Rise and Shine World Ministries buratangaza ko bugeze kure imyiteguro.

Nyuma y’ubutumwa bwinshi bwateguje aya marushanwa yo kuririmba [RSW Talent Hunt], iki ni cyo gihe kuko hasigaye umunsi umwe gusa ngo amarushanwa atangire.

Itariki yateganyijwe ni 8/10/2022 akazatangirira mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma agakomereza ahandi. Ni ibintu bitandukanye n’umwaka ushize kuko aya marushanwa yabereye mu mujyi wa Kigali gusa.

Rise and Shine World Ministries itegura aya amarushanwa mu rwego rwo kuvuga ubutumwa no kuzana ububyutse. Ifite kandi indi intego yo gusakaza amahoro n’ubumwe ndetse n’ubwiyunge.

Si amarushanwa gusa kuko uyu muryango utegura kuko ufite n’ibindi bikorwa birimo iby’urukundo, bityo imirimo myiza ikagera ku bakene, imfubyi n’abapfakazi.

Biteganyijwe ko aya amarushanwa yo gushaka abanyempano bashya azamara amezi 4. Kwiyandikisha, gusa bizajya binabera aho amajonjora azabera. Batatu bazahiga abandi ku rwego rw’igihugu bazahembwa bishimishije.

Uwa mbere ari nawe uzegukana iri rushanwa, azahembwa Miliyoni 10 Frw, uwa kabiri ahabwe Miliyoni 3 Frw naho uwa gatatu ahabwe Miliyoni 2 Frw. Uzaba uwa mbere, azahabwa Miliyoni 5 Frw ku munsi wa nyuma w’irushanwa, hanyuma izindi Miliyoni 5 Frw azazihabwe mu mwaka umwe binyuze mu mushahara bazajya bamuha buri kwezi.

Ntabwo ari aba gusa bazahembwa kuko hateganjijwe guhembwa abandi 9, bose hamwe bakazaba 12.

Agaruka ku myiteguro y’aya marushanwa mu nama yamuhuje n’itangazamukuru kuri uyu waa kane, Bishop Alain Justin Umuvugizi Mukuru wa Rise and Shine World Ministris, yavuze ko uyu ari umuhigo wo gushaka impano z’abaramyi n’abaririmbyi b’ejo hazaza.

Yagarutse ko kuba hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri aya meze 4 ndetse ko na buri mwaka hazagenda hazamo umwihariko.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2012, kugeza ubu akaba ateganya kwagura ibikorwa no ku yindi migabane.

Rise and Shine World Ministries ifite abanyamuryango muri Europe, America, Africa na Australia. Ni umuryango utegamiye kuri Leta cyangwa ku idini. Ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere abaramyi mu Rwanda.

Abagize Akanama Nkemurampaka

Bishop Justin Alain yitabiriye Ikiganiro n’Abanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga

Aaron Niyomwungeri niwe muhuzabikorwa w’iri rushanwa

Karyango Bright niwe ushinzwe ibijyanye n’abanyamakuru

Umugore wa Bishop Justin Alain, Nsengiyumva Marlene, ubwo yahaga ikaze abanyamakuru

Nelson Mucyo wa Paradise.rw yabajije ikibazo cy’uko imyiteguro imeze mu bijyanye na tekinike

Iki kiganiro kitabiriwe n’umubare munini w’abanyamakuru biganjemo abakora Gospel

Umunyamakuru Florent Ndutiye

Mrs. Bishop Justin Alain, Aaron Niyomwungeri na Bright Karyango

Esther Fifi wa Radio & Tv10
AMAFOTO: Rise and Shine World Ministries

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.