Tariki ya 8 Nzeri 2025, uwahoze ari umuyobozi wa The Mane Music Label, Bad Rama (Ramadhan Mupenda), yanditse ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza impungenge ze ku kuba isi igeze aho igendera ku ifoto kuruta ukuri.
Mu magambo ye yuzuyemo amarangamutima n’impuruza, Bad Rama yavuze ko abantu bamaze kwibagirwa gutekereza no gukora ibifite ishingiro, ahubwo bose bahugiye mu byo kwiyerekana gusa — “ifoto”.
“Ifoto igiye kurimbura isi, ikiremwa muntu ubwenge babuzirikiye mu ifoto…” — aya ni amagambo y’intangiriro y’iyo nyandiko, aho yahereye avuga ko abantu benshi bahitamo kwiyerekana neza imbere y’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho gukora ibifite akamaro.
Icyo Bad Rama yamaganye
Mu butumwa bwe, Bad Rama yagarutse ku ngingo zitandukanye zigaragaza uko “ifoto” yica imyumvire n’imyitwarire y’abantu:
• Abantu bakora ubukwe budafite ishingiro, byose ari ukugira ngo babone ifoto nziza yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.
• Hari abajya gusenga, ariko intego atari Imana ahubwo ari ifoto.
• Hari ababa bababaye cyangwa bashonje, ariko bagakomeza gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari muri hoteli yinyenyeri eshanu, 5-star hotels.
• Abantu bakoresha make-up n’imyambarire, bashaka gusa neza ku ifoto, nyamara mu by’ukuri batishimiye imibereho yabo.
• Abayobozi batita ku bibazo by’abaturage ariko bagashaka gusa neza ku ifoto.
• Abiyita abakozi b’Imana, nyamara ari ibisambo cyangwa indaya, bose bubaka izina binyuze mu ifoto.
Politiki n’idini na byo ntibyasigaye
Yatanze urugero rudasanzwe, aho yavuze ko:
“Papa i Roma yakira abatinganyi, kubera ifoto”,
“Trump ari mu gahinda yabuze mu ifoto y’ibikomerezwa”.
Ibi yabivuze yerekana ko n’inkingi z’isi, politiki n’idini, zifite uruhare mu kwambika isi isura y’iby’uburyarya, aho kwiyerekana bifatwa nk’ingenzi kurusha gukorera abantu cyangwa Imana by’ukuri.
Impamvu ubutumwa bwe bwavugishije benshi
Ubutumwa bwa Bad Rama bwavuzweho cyane kubera uburyo buvuga ku kibazo gihuriweho ku isi muri iki gihe — ubuzima bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwuzuye ibinyoma, babaho bagendera ku byifuzo by’uko abandi bababona.
Ni amagambo akangurira abantu kwisuzuma, kumenya niba ibyo bakora biri ku murongo w’indangagaciro cyangwa ari ugushaka kwigaragaza gusa.
"Ifoto iraturimbuye"
Asoza ubutumwa bwe, Bad Rama yagize ati: “Ifoto iraturimbuye.”
Ni interuro ikomeye, iteye agahinda, yakoresheje agaragaza ko isi yatewe n’icyorezo cyo kugaragara neza aho kubaho neza.
Ubutumwa bwa Bad Rama bukubiye mu cyo yise “Ifoto Iraturimbuye” busubiza inyuma amatwara y’Isi ashingiye ku ifoto kuruta ubuzima bwiza