× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ubwa mbere itunze ’Displinaire’ w’umugabo! Twitege iki ku bayobozi bashya ba korali Iriba?

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ni ubwa mbere itunze 'Displinaire' w'umugabo! Twitege iki ku bayobozi bashya ba korali Iriba?

Korali lriba ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya Taba, mu rurembo rwa Huye, yabonye abayobozi bashya. Ese bitezweho iki?.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023 mu masaha ya nimugoroba nibwo korali lriba yatoye abayobozi bashya. Ni igikorwa cyatangiye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba. Ni amatora yakozwe n’abagera kuri 81 harimo na Diaspora.

Ni igikorwa cyatangijwe n’abagabo batatu dusangamo Gilbert Hategekimana ndetse akaba ari na we wayoboye iki gikorwa, Innocent Rwerinyange ndetse na Rev. Munyentwari Venant. Ni amatora yari ahebuje cyane.

lmana yongeye guha inkoni ababoyozi bari basanzwemo kuko abenshi bagarutse ku mwanya bari bariho. Hahindutse imyanya ibiri, umwanya w’umutoza aho hari hariho Kayitesi Confiance akaba yasimbuwe n’uwari umwungirije ndetse n’umwanya w’ushinzwe imyitwarire (Displinaire) aho hari hasanzweho uwitwa Mukamuhoza Pacifique.

Hatowe ikiciro gikuru dusangamo Umuyobozi mukuru, umwungiriza we, Umubitsi, Umutoza, Umwanditsi, Ushinzwe amasengesho, Ushinzwe n’imyitwarire. Ni amatora yatowe mu byiciro bibiri (hatoye ikiciro cy’abaririmbyi basanzwe bateranira ku itorero rya Taba ndetse na Diaspora ya korali iriba).

Dore uko amatora y’abayobozi ba korali Iriba bagiye bakurikirana ndetse n’amajwi bagiye bagira:

President: Muhire Protogene (64)
Vis Presidente: Mukakalisa Florence (39)
Dirigent: Yumvabe Shadrach (46)
Contable: Tuyishime Christian (58)
Secretary: Mugorenejo Denyse (52)
Prayer: Uwitonze Violette (53)
Displinaire: Ruboha Evariste (36)

Aba bayobozi baheshejwe umugisha n’umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye, Rev. Ndayishimiye Tharcise ndetse atanga n’impanuro.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Rev. Ndayishimiye Tharcise yagize ati: "Buriya ubuyobozi bwose buva ku Mana. Iyo umuntu yemeye umuhamagaro Imana iramushyigikira".

"Abatowe barasabwa kumenya neza ubahamagaye bityo bakamukorera batinya kandi bazi neza ko ukoze neza wese ahabwa ibihembo byiza. Ikindi bakwiye kubaha Imana bagakunda gutega amatwi, kuvuga make no gusenga. Na none kandi bakwiye kumvira ubuyobozi bw’itorero".

Yatanze n’ubutumwa ku baririmbyi agira ati: "Abaririmbyi nabo barasabwa kumvira abayobozi, bakaganduka no kubaha inama aho biri ngombwa".

Paradise yegereye umuyobozi mushya wa korali Iriba, Muhire Protogene akaba ari nawe muyobozi wari usanzweho. Yabajijwe niba uko amatora uko yagenze ariko yabitekerezaga.

Mu magambo y’ubwenge n’ubushishozi bwinshi yagize ati: "Amatora ntabwo nari nyiteguye ko hari abatorwa, icyo twakoze ni ugusengera amatora twinginga Imana ngo ihe korali abayobozi byakwiriye".

Yongeyeho ati: "Buriya Imana itanga abayobozi bitewe n’icyo ishaka gukoresha korali muri icyo gihe bariho (mandant). lcyo tugiye gukomeza ni ugusenga Imana ikazaduhishuri icyo gukora kandi hagiye kogerwa ibitaramo bihimbaza Imana".

Ntitwaganiriye n’umuyobozi mukuru gusa dore ko n’umwungirije Madamu Mukakalisa Florence yunzemo agira ati: "Amatora nari nyiteguye neza cyane numva nifuza kubona abayobozi bashya ba korali yanjye nkunda cyane".

Twamubajije niba ibyabaye ari ko yari abyiyeze agira ati: "Siko nari mbyiteze ko nakongera gutorwa kuko korali ifite candidates benshi. Kuba natowe rero ngomba gukorera Imana mu mwanya yashyizemo. Ni umugisha kongera kwisanga ku mwanya nari nsanzweho".

Yagize ati: "Bwa mbere lriba ritunze displinaire w’umugabo byanasecyeje bikwereka ko amatora aba ari amatora".

Korali Iriba ikomeje mu bikorwa by’ivugabutumwa haba mu itorero ndetse no hanze yaryo. Korali Iriba yamenyekaniye mu ndirimbo ’Ntakibasha’, ’Witinya’ n’izindi nyinshi.

Korali Iriba yabonye abayobozi bashya

Muhire Protogene yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuba Perezida wa Korali Iriba

Rev. Ndayishimiye Tharcise Umushumba w’Ururembo rwa Huye yahaye impanuro abayobozi bashya ba Korali Iriba

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NTAKIBASHA" YA KORALI IRIBA

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WA MUNSI WAGEZE" YA KORALI IRIBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.