× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ubuyobe! Ingaruka 10 zo gusenga udakora - Icyo bamwe mu bashumba b’amatorero babivuzeho

Category: Words of Wisdom  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni ubuyobe! Ingaruka 10 zo gusenga udakora - Icyo bamwe mu bashumba b'amatorero babivuzeho

Abapasiteri b’amatorero uzasanga bahuriza ku ngaruka zo gusenga udakora aho benshi babigereranya n’ubuyobe dore ko bidindiza iterambere ry’itorero n’iry’igihugu.

Mu minsi yashize batarafunga ubutayu n’ubuvumo, wasangaga hari imisozi yiswe amazina atangaje n’abanyamasengesho.Hari igihe wahageraga ugasanga hari umuntu uhera kuwa 1 kugeza ku cyumweru aza kuhasengera ukibaza aho akura amafunguro bikakuyobera,gusa wabaririza ugasanga atunzwe n’abo basengana bahora bamuterateranyuriza ubufasha.

Nko mu Rwanda ahantu hazwi hahora bene abo banyamasengesho ni Kanyarira, Kizabonwa, Rwabudigu, Saruheshyi, Kwa Mana ivuga, ku rusumo, ku gasumo, rutembahene, mu butare bya mashyiga n’ahandi. Ntabwo gusenga ari bibi dore ko mu rwandiko rwa 1 rw’ Abatesalonike 5:17 Pawulo yagize ati" musenge ubudasiba.

Gusa gusenga ubudasiba hari ababyitiranya ugasanga bahisemo kwibera mu masengesho gusa,bagakora gusa igihe badafite Aho gusengera. Gusa ikibazo uzasanga bene aba bantu barangwa no kwibanira iteka n’ubukene, inshuti zikabarambirwa kubera gusabiriza mu gihe abandi bazisanga bahindutse abatekamitwe ari nako abantu batandukanye nko ku ishuli aho abana babo biga babinubira bitewe no kutishyura amafaranga y’ishuli,wabishyuza bati"Ibyange Imana irabizi ibirimo". Bene iyi myumvire ituma hari abagushwa na bene aba banyamasengesho.

Dore ingaruka 10 zo gusenga udakora (gusenga utagira ibikorwa bigaragara byo kwitanga, gukora, cyangwa gufata iya mbere mu byo usengera), ndetse tunarebe icyo abapasiteri bakomeye babivuzeho ndetse n’Icyo abapasiteri bakomeye babivuzeho:

1.Guta Igihe

Gusenga nta bikorwa bibiherekeje ni nko gusaba Imana gukora ibyo wagombye gukora ubwawe.

2.Kugira ukwizera kutagira ingaruka ku buzima bwawe n’ubw’abandi.

Bibiliya ivuga ko “ukwizera kutagira imirimo ntikugira umumaro” (Yakobo 2:17). Gusenga udakora ni ukwizera kudafite umumaro.

3.Kuguma mu bukene

Nta gukora, nta musaruro. Gusenga ngo ubone umugati udakora ntibyubahiriza ihame ry’Imana rigira riti "uko wabibye, ni ko uzasarura".

4.Kugwa no kwitotombera Imana.

Benshi muri aba bantu uzasanga bagushwa n’amasezerano bagategereza ibisubizo ntibize, bgatangira kwitotombera Imana no gusubira inyuma mu kwizera.

5.Kurota inzozi utazageraho

Iyo usenga Imana iguha icyerekezo, ariko ni wowe ugomba kugikurikira binyuze mu mirimo.

6.Kugira ihungabana ry’umwuka

Ugasenga usaba iby’Imana ariko ntubibone kubera ko udashyira mu bikorwa icyo yagutegetse.

7.Gusenga amasengesho y’ubupfapfa.

Isengesho ridafite igikorwa risa nk’irivugira mu kirere. Ntirigira aho rishingira ngo rihindure ibintu.Iri sengesho rero usanga ryuzuyemo ubupfapfa.

8.Guhinduka umunebwe.

Uko usenga udakora birangira ubunebwe bwabaye twibanire mu buzima bwawe. Aha niho uzasanga umunyamasengesho yatangiye kuba imbata y’ishyari ,akareka kuvugisha abo basengana bageze ku iterambere barikesha umurimo. Bamwe bayoboka inzira y’ubutayu bakajya guhagarika amasezerano y’abandi.

9.Kudashimisha Imana

Imana ishimishwa n’abantu bashyira mu bikorwa ibyo yasize ibwiye (Matayo 25:14-30). Gusenga udakora ni nko kubika impano ntuyibyaze umusaruro.

10.Kudasobanukirwa umurongo w’Imana

Hari igihe Imana igusubiza igusaba gukora, ariko niba udakora ntuzasobanukirwa ko gusubizwa kwawe kwari mu gikorwa.

Bamwe mu bashumba b’amatorero bagize icyo bavuga ku bantu basenga badakora. Hari ababihuje n’ubunebwe.

1. Dr. Myles Munroe (Nyakwigendera)

Dr. Myles Munroe ni Umushumba akaba umuvugabutumwa ukomeye ukomoka mu gihugu cya Bahamas, wavutse mu mwaka wa 1954 aza kwitaba Imana mu mwaka wa 2014 mu mpanuka y’indege ye bwite aho yapfanye n’umugore we. Uyu mugabo washinze umuryango witwa Bahamas Faith Ministries International (BFMI), yavuze ko “Gusenga udafite gahunda yo gukora ni ukwikina. Imana ntisubiza amasengesho gusa, isubiza ibikorwa bikozwe mu kwizera.”

2. Bishop T.D. Jakes: Umunyamerika ubarizwa mu itorero ryitwa Nondenominational Christian akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yaragize ati: “Work is worship. If you pray for a job, get up and apply. God blesses motion, not stagnation.” [Akazi ni ugusenga. Niba usenze usaba akazi, haguruka ushake abo wandikira usaba akazi. Imana ikunda abakora, si abicaye gusa."

3. Prophet Emmanuel Makandiwa ati: “You can’t pray for a harvest when you haven’t planted. Prayer without action is a violation of spiritual laws.” Aha yashakaga kuvuga ko udashobora gusarura aho utabibye, yongeraho ko gusenga udakora ari ukwica itegeko ry’umwuka. ["Ntushobora gusaba Imana umusaruro utarigeze ubiba. Gusenga utagira icyo ukora ni uguhonyora amategeko y’umwuka"]

4. Pastor Mensa Otabil yaragize ati: “Christians must stop using prayer as an excuse for laziness. God works with workers, not wishers.” Ati: "Abakristo bagomba kureka kwitwaza amasengesho atera ubunebwe agaragaza ko Imana ikorana n’abakozi".

5. Bishop David Oyedepo: Uyu mushumba ukomoka mu gihugu cya Nigeria yagize ati: "Faith without work is dead. You pray for success, but you must also engage in success principles.” [Kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye, ugomba gusenga kugira ngo ugere ku ndoto zawe ariko ukagira uruhare mu kugera kuri izo ndoto].

Ijambo ry’Imana ribivugaho:

Yakobo 2:17: Havuka ko kwizera konyine kudafite imirimo kuba gupfuye. [Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye]. Imigani 10:4: “Ikiganza cy’inzigo gitera ubukene, ariko ukuboko kw’abanyamwete kuzatunga.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.