Guceceka ni igisubizo kiza kuri buri kibazo nk’uko abahanga babivuga. Birakwiriye ko witoza kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka. Ikibazo ni uko bigora benshi kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka.
Ese wari uzi ko ijambo ryiza wavuga mu gihe kidakwiriye, rishobora kurutwa n’iribi wavuze mu gihe gikwiriye? Ibi ni abahanga babivuze, gusa dore icyo Bibiliya yo ivuga. Mu Mubwriza 3: 1-8 havuga ko buri kintu gifite igihe cyacyo, ku wa 7 hakagira hati: “… Igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga…”
Muri iyi nkuru wateguriwe na Paradise yifashishije ikinyamakuru Psychology Today, uramenya igihe gikwiriye cyo kuvuga, ku buryo n’ibyo uvuze bizahabwa agaciro.
Irinde guhita uvuga ahantu uri mushya, ku ishuri, ku kazi, mu rugo wajyanye n’abandi kuhasura, n’ahandi wafatwa nk’umushyitsi cyangwa mushya. Nugenda ugatangira kuvuga uko ubona ibintu, uti kiriya ntigikwiriye n’ibindi wavuga, bizafatwa nabi, kuko abo bantu na bo haba harimo abeza n’ababi, rero bashobora kugufata nk’umwiyemezi. Hano uvuga ari uko ubajijwe.
Irinde kuvuga mu gihe watandukanye n’umuntu ukunda, yakwanze, yagiye kure cyangwa yagiye ahandi hashobora gusiga iherezo ku mubano wanyu. Irinde kubipositnga no kuvuga amagambo agaragaza ko hari uwo mwatandukanye ku mbuga nkoranyambaga. We nabishyiraho, ntuzamusubize, uzaceceke.
Irinde kuvuga mu gihe wishimye cyane, wababaye cyane, cyangwa wanyweye cyane. Psychology Today igaragaza ko aba bantu bavuga ibyo batatekerejeho, uwishimye ati nguhaye inka, nsaba icyo ushaka cyose.
Ibi byatumye Yohana Umubatiza acibwa umutwe, kubera kwishima k’Umwami Herode wasabye umukobwa we kumusaba icyo ashaka cyose kuko yari amaze kumubyinira akishima, hanyuma umukobwa akisabira umutwe wa Yohana Umubatiza); ubabaye agatukana ku babyeyi, ukavuga nabi byakuviramo kurwana; uwanyoye we birazwi. Irinde kuvuga muri iki gihe utazicuza.
Mu gihe utunguwe uzirinde kuvuga. Uribuka uko wifata iyo wumiwe? Ufata ku munwa. Ni ibintu bikurimo guceceka mu gihe wumiwe, rero ugomba kubigenderaho. Usanze inshuti yawe iri kukuvuga nabi, cyangwa usanze ibintu byagenze uko udashaka? Ceceka.
Niba wahinduye ubuzima, vuga make. Ese wazamuwe mu ntera? Wabonye akazi gashyashya? Uzi ko abo ubibwira bose babyishimira? Uribeshya! Ceceka. Niba n’ubuzima bwabaye bubi, ceceka. Uvuga ari uko ubajijwe, kandi ugasubiza abagushyigikira.
Irinde kuvuga undi muntu avuga. Byitwa guca mu ijambo, umuco udashimishije ku isi hose. Umuntu naba ari kukubwira inkuru, wimuca mu ijambo ngo urashaka kumubwira iyawe nziza kurushaho isa n’iyo ari kuvuga. Mureke arangize, umubaze ibibazo, ubone kuvuga ibyawe. Ntugace umuntu mu ijambo.
Mu gihe uzi ko abantu muri kumwe batarakumva, icecekewre niba bitaratabara ubuzima bwawe cyangwa ubwabo, byari ukugira ngo uvuge gusa. Aba bantu ni ba bandi bakurenzeho, bafite ubushobozi buruta ubwawe. Niba wajyanye n’inshuti yawe ikomeye, igahura n’inshuti zayo zikomeye, reka kuvuga hato utazimwa amatwi ugaseba. Urwego uriho rutuma ubwenge bwawe busuzugurwa rimwe na rimwe.
Mu gihe abantu bategereje ko uvuga nabi, icecekere ubahinyuze. Ntugakore ikibi cyangwa ngo uvuge nabi mu gihe babikwitezeho. Aha ni mu gihe uri kuvugwaho amagambo, abantu bakitega ko ubasubiza, cyangwa umuntu ari kugutonganya, abari aho bakibwira ko ugiye kumusubiza, uzicecekere ubahime.
Wivuga mu gihe utizeye neza ibyo ugiye kuvuga, udafitiye n’ibimenyetso. Uzi ko Trump yabaye perezida 2024 ahari? Ikinyoma! Ceceka wikekeranya. Narumvise ngo aratwite, ariko,… ceceka. Arwaye SIDA! Waramupimye? Ceceka.
Irinde kuvugana n’umuntu uri kugupinga mu myumvire. Simvugana byinshi n’Abayehova! Abarokore mugira kode! Ubundi Abagatolika mutekereza mute? Wimusubiza, ceceka hato mutanarwana. Nubikora bizakurinda, bitumen wubahwa, uhabwe agaciro, n’icyo uzavuga bakubajije gitegwe amatwi.
Ibi bintu ukwirye kubitekerezaho neza, ukazabishyira mu bikorwa, hato utazavugira ubusa